00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku myaka 22, umuraperi NBA Youngboy yabyaye umwana wa cumi

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 3 October 2022 saa 05:24
Yasuwe :

Umuraperi Kentrell DeSean Gaulden wamamaye nka NBA Youngboy ku myaka 22 yibarutse umwana wa cumi.

Uyu mwana w’umuhungu yamubyaranye n’umukunzi we Jazlyn Mychelle w’imyaka 20.

Uyu muraperi yaherukaga umwana wujuje umwaka umwe yabyaranye na Mychelle. Abandi bana umunani yababyaye ku bagore barindwi barimo umukobwa wa Floyd Mayweather Jr.

Youngboy wiyita (Never Broke Again) we n’umukunzi we ntibigeze batangaza itariki uyu mwana yavukiyeho uretse gusangiza ababakurikira kuri Instagram ifoto igaragaza uyu muraperi agaburira umwana wabo.

Youngboy mu mezi 20 ashize nabwo yibarutse umwana w’umuhungu yise Kentrell Jr yabyaranye na Iyanna uzwi nka "Yaya" w’imyaka 22, akaba umukobwa w’icyamamare mu mukino w’iteramakofe Floyd Mayweather.

Uyu muraperi ukiri muto yatangiye kugereranywa n’abarimo Elon Musk na Nick Cannon mu bantu b’ibyamamare bazwiho kubyara abana benshi mu gihe gito.

Umuraperi NBA Youngboy yabyaye umwana wa 10 ku myaka 22
NBA Youngboy ku myaka 22 ni umugabo w'abana 10 yabyaye ku bagore 7

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages