00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kuba iserukiramuco ry’abana

Yanditswe na

Sharifa Uwase

Kuya 1 August 2015 saa 09:14
Yasuwe :

Mu gihe abanyeshuli barimo batangira ibiruhuko by’impeshyi hirya no hino mu gihugu, abandi na bo babisoza ‘HPP planners’ yateguriye abana iserukiramuco ngarukamwaka mu rwego rwo kwishimana n’ababyeyi babo.

Iri serukiramuco “RED CARPET SUMMER KIDS FESTIVAL” rikazaba rihuriwemo n’ibikorwa bitandukanye, nko gutambuka kuri itapi itukura abana n’ababyeyi babo, amarushanwa yo kubyina ndetse no kuririmba hamwe n’imikino igiye itandukanye inyura abana.

Iryo serukiramuco rizaba ku tariki ya 2 Kanama 2015 muri La palise i Nyandungu, rikaba ryarateguriwe abana kuva ku myaka 3 kugeza kuri 14.

Abana bazitabira iri serukiramuco bakazataramirwa n’ umuhanzi usanzwe yizihirwa n’abana Butera Knowless mu rwego rwo kubifuriza ibiruhuko byiza, kwinjira bikazaba amafaranga y’u Rwanda 5000.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages