Ni ibitaramo bazakorera mu mijyi itandukanye ya Canada bibimburira ibindi bateganya ku mugabane w’u Burayi n’ahandi hirya no hino ku Isi.
Umujyanama wabo, Murindahabi Irené, yabwiye IGIHE ko ibi bitaramo byateguwe binyuze mu busabe bw’abantu batuye muri Canada.
Ati “Ni ubwa mbere. Ibi bitaramo bizaba vuba aha mu gihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, icyo nakubwira ni uko ibyo tuzakorera muri Canada birenze kimwe.”
“Ni ibitaramo bibimburira ibindi tuzajyamo hanze y’u Rwanda nko ku mugabane w’u Burayi nk’uko bahora babidusaba. Tugiye guhera muri Canada, amatariki n’aho bizabera murihangana ntabwo biratungana neza tuzabibamenyesha vuba aha.”
Ababateguye ibi bitaramo baherutse gutumira Nel Ngabo na The Ben mu bitaramo mu mijyi itandukanye irimo Montréal, Ottawa na Edmonton.
Vestine & Dorcas bamurikiye Abanya-Kigali album yabo ya mbere igizwe n’indirimbo icyenda tariki 24 Ukuboza 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali
Umva ‘Umutaka’, indirimbo Vestine na Dorcas baherutse guha abakunzi babo


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!