Ni igitaramo uyu muhanzi atari yatumiwemo, ndetse abacyitabiriye batunguwe no kumubona azamutse ku rubyiniro, kuko atari yarigeze yemeza ko azitabira.
Ubusanzwe, abahanzi ntibakunze kwitabira ibitaramo batatumiwemo, cyane ko iyo uganiriye na bamwe usanga bavuga ko baba bakeneye gutumirwa ndetse bakanishyurirwa kugira ngo bitabire ibitaramo by’abandi bahanzi.
Mu kiganiro na IGIHE, The Ben yavuze ko yahisemo kujya gushyigikira aba bahanzi kuko abona bari kuzamuka neza mu muziki w’u Rwanda.
Ati “Kevin Kade na Element EleéeH bo birihariye, kuko hari n’indirimbo twakoranye. Ni abahanzi beza kandi nishimira urwego rwabo mu muziki. Noneho wareba Nel Ngabo uko ahagaze neza. Ni abahanzi bo gushyigikirwa kandi numva nta kibazo kirimo kuba naragiye kubashyigikira.”
The Ben yavuze ko kugira ngo umuziki w’u Rwanda ubashe kugera ku rwego buri wese awifuzaho, bizasaba ko abawukora bahuza imbaraga bagashyigikirana, aho kuba ba nyamwigendaho, kuko iyo bahuje imbaraga ari bwo batera imbere byoroshye.
Ati “Nkunda kubivuga, ikintu cyonyine cyadufasha guteza imbere umuziki uko tubyifuza ni ugufatanya tugahuza imbaraga. Ibyo kuba ba nyamwigendaho sintekereza ko ari igitekerezo cyaba ari cyiza ku bahanzi bifuza iterambere.”
Ku rundi ruhande, uretse kuba The Ben yaragiye gushyigikira aba bahanzi, Kevin Kade na we yaje kumwishyura ajya kumushyigikira mu birori byabereye mu bwato mu Mujyi wa Toronto.
Kevin Kade, Element EleéeH na DJ Brianne bategerejwe gukomereza ibi bitaramo mu Mujyi wa Montreal ku wa 3 Ukwakira 2026.

























Ibitekerezo 0