‘Urambikire Ibanga’ ni igitekerezo Kubana amaranye imyaka 25 mu mutima we. Igice kimwe gikozwe mu buryo bwo gukina mu rurimi rw’ikinyarwanda, mu kindi ni ukubara inkuru biri mu rurimi rw’Igifaransa.

Amashusho amwe yafatiwe mu Karere ka Huye ku ivuko rya Kubana, andi afatirwa muri Centre Saint Paul i Kigali, ahabereye ibivugwa muri iyi filime kuko ari ho bari bahungiye.

Izingiro riri ni umukobwa witwa Umwali Claire wiganye n’uyu muhanzi kuva mu mashuri yisumbuye kugera mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ari naho Jenoside yabaye bageze.

Umwali yatemaguwe n’Interahamwe zinamufata ku ngufu, nyuma ajya muri Saint Paul yarangiritse ku buryo n’abari bamuzi batabashaga kumumenya.

Baje guhura baribwirana amutekerereza ibyamubayeho byose ariko amusaba kutabibwira umusore witwaga Claude bakundanaga ari naho havuze izina rya filime ‘Urambikire Ibanga.’

Uyu musore yaje kwicwa mu gitero cyahitanye abandi bagera kuri 60, naho Umwali Claire yitaba Imana nyuma ya Jenoside yishwe na Sida.
Kubana yabwiye IGIHE ko ibyo yabonye kuri uyu mukobwa byamuteye igikomere ku mutima, ku buryo imyaka 25 yari ayimaze ameze nk’ufite ihungabana.

Yongeyeho ko impamvu yo gukora iyi filime nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye ari ukugaragaza amateka, kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Ati “Kubigarukaho si ukuvuga ngo nashatse kugarura biriya, ahubwo ni amateka dufite yabayeho kandi tudashobora no kwibagirwa. Uwakoze nabi azabihanirwe, uwakoze neza abishimirwe ariko ayo mateka tujye tuyagarukaho igihe cy’ingenzi.”

Biteganyijwe ko iyi filime izerekanwa mu Bufaransa aho Kubana atuye mu rwego rwo kwerekana ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gihe azaba yabonye ubushobozi ateganya kongera kuyikora, irimo amashusho menshi asobanura neza inkuru ye.