00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kubona umukunzi i Lagos ni nko kurira umusozi uhanamye ku muhanzi BNXN

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 December 2025 saa 02:07
Yasuwe :

Umuhanzi wo muri Nigeria, Daniel Benson uzwi cyane nka BNXN, yatangaje ko kubona urukundo nyakuri i Lagos bikomeje kumubera nko kurira umusozi uhanamye cyane.

Abinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga X, yanditse ati “Gushaka urukundo i Eko[izina rya kera rya Lagos] birankomereye cyane.”

Kuva yatandukana mu nduru n’intugunda n’uwari umukunzi we bivugwa ko ari umukobwa w’Umunya-Suède witwa Filma Jones mu 2022, ntabwo yongeye kuvugwa mu rukundo.

Jones yari yashinje BNXN kumutera inda akaza kumuta, ndetse nyuma anashyira hanze amafoto y’uyu musore yambaye ubusa nk’ikimenyetso cy’uko bakundanye.

BNXN yari yatangaje ko ari bwo bwa mbere umutima we washengutse ubwo ayo mafoto ye yasohokaga.

Nyuma yaje no kuvuga ko hari undi mukobwa wigeze kumubuza amahoro amushinja inda itarigeze ibaho nyuma y’ijoro rimwe baryamanye.

BNXN yavuze ko agowe no kubona umukunzi muri Lagos

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages