Abinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga X, yanditse ati “Gushaka urukundo i Eko[izina rya kera rya Lagos] birankomereye cyane.”
Kuva yatandukana mu nduru n’intugunda n’uwari umukunzi we bivugwa ko ari umukobwa w’Umunya-Suède witwa Filma Jones mu 2022, ntabwo yongeye kuvugwa mu rukundo.
Jones yari yashinje BNXN kumutera inda akaza kumuta, ndetse nyuma anashyira hanze amafoto y’uyu musore yambaye ubusa nk’ikimenyetso cy’uko bakundanye.
BNXN yari yatangaje ko ari bwo bwa mbere umutima we washengutse ubwo ayo mafoto ye yasohokaga.
Nyuma yaje no kuvuga ko hari undi mukobwa wigeze kumubuza amahoro amushinja inda itarigeze ibaho nyuma y’ijoro rimwe baryamanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!