00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kubura ubushobozi biracyadindiza impano za bamwe - umuhanzi KIP

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 19 July 2013 saa 05:44
Yasuwe :

Benshi mu bahanzi nyarwanda bakizamuka bavuga ko badakunze guhabwa umwanya henshi mu bitangazamakuru, kimwe mu byo bavuga ko bikidindiza impano yabo.
Kevin Ishema Patrick, w’imyaka 24, uzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi rya KIP, avuga ko yatangiye guhanga mu 2008. Avuga ko afite indirimbo 33, ariko ko zitagiye zimenyekana kubera ko atagiye ahabwa amahirwe amwe n’abandi bahanzi bagenzi be.
Uyu KIP umaze no gutangira kwigaragaza mu bijyanye no gukina amafilimi, avuga ariko ko bitazamuca (…)

Benshi mu bahanzi nyarwanda bakizamuka bavuga ko badakunze guhabwa umwanya henshi mu bitangazamakuru, kimwe mu byo bavuga ko bikidindiza impano yabo.

Kevin Ishema Patrick, w’imyaka 24, uzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi rya KIP, avuga ko yatangiye guhanga mu 2008. Avuga ko afite indirimbo 33, ariko ko zitagiye zimenyekana kubera ko atagiye ahabwa amahirwe amwe n’abandi bahanzi bagenzi be.

Uyu KIP umaze no gutangira kwigaragaza mu bijyanye no gukina amafilimi, avuga ariko ko bitazamuca intege kandi ko n’ubu yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Twishimishe”.

Twishimishe By KIP:

Soma ikiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE


IGIHE: Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na nde?

KIP: Yakozwe na Producer Didy.

IGIHE: Urasaba iki abafana bawe?

KIP: Nshyize hanze indirimbo hanze kugira ngo abafana banjye babone indirimbo yanjye nshya ariko nanone nkababwira ko ntegereje ibitekerezo byabo bishya kuko mu minsi ya vuba nzashyira hanze andi mashusho y’iyi ndirimbo nyine, ariko ngendeye ku bitekerezo bazaba bampaye, mbyongeremo. Iyo yo hazaba hanagaragaramo amashusho ya Producer Davydanco wayitunganyije, akaba anumvikanamo.

IGIHE: Ni ibihe bibazo abahanzi bakizamuka bagihura nabyo, wihereyeho?

KIP: Kubura ubushobozi mu bijyanye n’ibikorwa by’umuziki audio na video (amajwi n’amashusho). Tujya tunabura uko dukora ibitaramo, ndetse no kumenyekana kw’indirimbo zacu. Nkanjye birambangamira cyane kuko ntabwo ntera imbere bituma ibihanganano byanjye bitamenyekana.

IGIHE: Ubu se ufite indirimbo zingahe?

KIP: Mfite indirimbo nka 33, gutyo. Natangiye gukora umuziki mu 2008, nibwo nakoze indirimbo ya mbere.

IGIHE: Ubu se ufite abafana? Bakubwira ko bakundira iki ibihangano byawe niba ubafite?

KIP: Iyo ngize amahirwe umuntu akumva ibihangano byanjye nziko ahita abikunda bitewe n’uburyo byanditse cyangwa se uburyo biririmbitsemo (melodie).

IGIHE: Ni ikihe cyerekezo ufite mu buhanzi bwawe?

KIP: Nshaka kuba KIP nyir’izina. Ubu sinavuga ngo hari aho mbigeze kuko ibyo nteganya gukora ni byo byinshi kuko ari ama audio mashya ndayakora ndetse n’amavideo gusa umwihariko wanjye nibanda ku kuririmba ubuzima busanzwe.

IGIHE: Bijya bivugwa ko abatunganya indirimbo iyo uri umuhanzi utaramamara batakwitaho cyane, ese ibyo koko nibyo?

KIP: Ibyo nibyo ariko kuri njye nahisemo kubyirinda ngakorana n’umuproducer unyitayeho ntitaye ku kuba ari ukomeye cyangwa uzwi cyane ahubwo icy’ingenzi ni uko ampa indirimbo inyuze.

IGIHE: Usanga ari iyihe mpamvu abanyamakuru bamwe na bamwe badakunda gucuranga indirimbo z’abahanzi bakizamuka kandi muri bo haba harimo abafite impano?

KIP: Biterwa n’ibibazo bimwe na bimwe byo kuba... sinzi niba navuga kuba atakwiyumvamo cyangwa se afite abamuha ibituma abicuranga ariko bitavuze ko indirimbo zanjye ziba ari mbi kuko hari n’izo akina ari mbi nk’inshuro 100 y’izanjye. Ndabizi ko bibaho ari byo bita giti.

IGIHE: Iyi ndirimbo yawe nshyashya se washatse kuvuga kuki?

KIP: Ntabwo nayikoze harimo ubutumwa bwihariye ahubwo nayikoze ari nk’ibirori ndeba ko hari abafana runaka nakwigarurira.

IGIHE: KIP, ubu watangiye no kugaragara mu bijyanye na filimi, ese wabitubwiraho?

KIP: yego ubu natangiyue no gukina ibya filimi. Ubu ndi mu yitwa “Maliza”, ndetse no mu yitwa “Kugera kure siko gupfa”; izindi zo ntabwo ndamenya amazina ariko ziri mu nzira bitewe n’uko bagenda bayahindagura mu gihe batarazishyira hanze.

IGIHE: Turagushimiye cyane, watubwira kuri gahunda yawe iri imbere?

KIP: Mfite indirimbo yo kurwanya ibiyobyabwenge yitwa “Igihomora” nifuza gusohora mu minsi ya vuba. Kandi namwe ndabashimira!


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages