Antoine Christophe Agbepa Mumba [Koffi Olomide] ukunda kwiyita Grand Mopao yari yitezwe i Kigali kuwa 3 Ukuboza 2016 ariko igitaramo gisubikwa ku mpamvu zitazwi.
Yongeye gushyira hanze amashusho yemeza bidasubirwaho ko azaririmbira i Kigali kuwa 31 Ukuboza 2016 muri Kigali Convention Center. Yavuze ko cyigijwe inyuma kugira ngo babanze banoze neza imyiteguro.
Ati “Inshuti zanjye z’i Kigali, uyu ni Koffi Olomide. Mbere ya byose mbiseguye ku bwa gahunda yagombaga kuba ku itariki ya 3 Ukuboza, mu by’ukuri twatekereje uburyo twabikora neza igitaramo kikazabera muri Kigali Convention Center ku itariki ya 31 Ukuboza . Ndabibemereye kandi ndababwiza ukuri ko ibintu byose biri ku murongo.”
Yongeyeho ati “Nzaba mpari nka ‘Quartier Latin’, abantu mwese muzabe muhari. Ni umuhanzi uhesha agaciro Afurika na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Gahunda ni ku itariki ya 31 Ukuboza muri Convention Center, uyu ni Koffi Olomide.”
Igitaramo cyateguwe na kompanyi nshya mu gutegura ibitaramo mu Rwanda yitwa Kigali Count Down Events. Igitaramo Koffi azakorera i Kigali nticyamamajwe n’abakivuga bahererekanya amakuru ku mbuga nkoranyambaga, nta radio cyangwa icyapa wabona mu Mujyi wa Kigali kivuga urugendo rw’uyu muhanzi uherutse gufungirwa muri Kenya aryozwa gukubita umubyinnyi we.
Mu kiganiro gito IGIHE yagiranye n’umuyobozi wa Kigali Count Down Events yemeje ko igitaramo kigomba kuzaba ndetse ko imyiteguro igeze kure.
Koffi Olomide azagera mu Rwanda mbere y’umunsi umwe ngo igitaramo kibe, kumureba bizaba ari ukwishyura amafaranga ibihumbi 35 mu myanya isanzwe ndetse hari n’ameza azicarwaho n’abishyuye ibihumbi magana atanu [500,000].
Yaherukaga kuza gukorera igitaramo i Kigali mu mwaka wa 2009, icyo gihe yaririmbiye kuri Stade Amahoro, yari yatumiwe na sosiyete y’itumanaho yitwaga Rwandatel.



















TANGA IGITEKEREZO