00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kurera umwana, gusasa no gukora amasuku- Imirimo ya Clapton mu bihe bya Coronavirus

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 April 2020 saa 09:27
Yasuwe :

Ukwezi kurabura iminsi mike Abanyarwanda bari mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus. Ni ibihe bidasanzwe ariko bya ngombwa mu guhangana n’iki cyorezo.

Umurwayi wa mbere wa Coronavirus yabonetse mu Rwanda ku wa 14 Werurwe mu gihe ingamba zo gufunga imipaka no kuguma mu rugo zubahirijwe kuva mu ijoro ryo ku wa 21 Werurwe 2020.

Muri iki gihe cyagereranyijwe n’umwanya wo kwitekerezaho, hari abakibyaje umusaruro banamenya impano nshya bifitemo.

IGIHE yasuye Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonke muri Filime ndetse no mu mikino yo gusetsa, mu rugo iwe ahishura uko hari imirimo ari kwitaho irimo kurera umwana, gusasa no gukora amasuku mu rugo.

Kibonke avuga ko amaze kumenyera gahunda ya Guma mu rugo nyuma y’ibyumweru bishize kuva Leta y’u Rwanda ifashe ingamba zo gusaba abantu kuguma mu ngo mu rwego kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Mu gutangira kw’iyi gahunda kimwe n’abandi benshi, Clapton nk’umuntu wari umenyereye kugenda cyane ntiyorohewe no kubyakira.

Yagize ati ”Kumva ko ndi mu rugo byarangoye rwose, gusa ubu namaze kubyakira rwose.”

Kibonke avuga ko muri iki gihe yungutse imirimo inyuranye atakoraga mbere nko gusasa uburiri, gukora amasuku no kurera umwana.

Ati “Umugore nawe byaramutangaje, kera numvaga ko gusasa cyangwa gukora amasuku ari ibintu bye ariko ubu asigaye aza asanga ibintu byose nabishyize ku murongo. Akazi maze kukamenyera ariko by’umwihariko ibijyanye n’isuku yo mu nzu.”

Mu 2018 nibwo yasezeranye imbere y’amategeko n’umufasha we Mutoni Jackie mu muhango wabereye mu Murenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro. Kuri ubu uyu muryango wamaze kwibaruka imfura yawo.

Nubwo cyabaye igihe kigoye cyo kudahura n’inshuti no gukora akazi cyane nk’umunyarwenya ukenera guhuza imbaga nyamwinshi, Kibonke avuga ko hari amasomo yakuye mu iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kuguma mu rugo.

Yakomeje ati ”Ubusanzwe umuntu yahuraga na bagenzi be akaba yarya ibihumbi 100 Frw. Ubu rero ikintu kitwa kwizigama nasanze ari ngombwa. Iyi ndwara niyo yarangira nzajya nteganyiriza umwaka uri imbere kuko ubu ni Coronavirus ariko ubutaha ntawamenya ibizaza.”

Kibonke avuga ko Abanyarwanda bakwiye gukurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zibishinzwe kugira ngo icyorezo cya Coronavirus gihashywe ndetse gicike vuba cyane ko ariyo nzira yo gusubira mu buzima busanzwe mu buryo bworoshye.

Kibonke ni umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa Filime, ayobora Itsinda ry’abanyarwenya rya Day Makers.

Kibonke avuga ko nubwo ubuzima bwo mu rugo bwamugoye ariko amaze kubumenyera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages