{Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Gashyantare 2015 nibwo hazamenyekana umuhanzi uzegukana igihembo mu cyiciro Urban Boyz na Knowless bahatanyemo muri HiPipo Music Awards 2015.}

Muri HiPipo Music Awards Knowless Butera na Urban Boyz bo mu Rwanda bahanganye na Diamond(Tanzania), Jaguar(Kenya), Eddy Kenzo(Uganda), Sauti Sol(Kenya), Bebe Cool(Uganda), na Ommy Dimpoz(Tanzania).

Urban Boyz kuri ubu bakaba baramaze kwerekeza muri Uganda aho bagomba kuzaririmba mu itangwa ry’ibi bihembo ndetse bakaba banahafite ibindi bitaramo bitandukanye.

Muri ibi birori Urban boyz izaririmbana n’abandi bahanzi barimo Grace Nakimera, Buchaman, Urban, Trojans, Irene Namatovu, Bobi Wine, Good Life, Navio, Bebe Cool n’abandi.

Knowless we ntaragera i Kampala gusa ibitaramo yagombaga gukora nibitaba azitabira ubutumire bw’abateguye ibi bihembo. Knowless we yahawe ubutumire bwo kuzabyitabira gusa ntabwo ari mu bazaririmba.

Indirimbo ‘Baramushaka’ ni yo yahaye Knowless amahirwe yo kugaragara kuri uru rutonde naho Urban Boyz bakaba binjiyemo ku bw’indirimbo ‘Tayali’ bakoranye na Iyanya.

Icyiciro abahanzi nyarwanda bahatanyemo ni icy’indirimbo yakunzwe mu karere:

• Tayali – Urban Boys Ft Iyanya
• Sitya Loss – Eddy Kenzo
• Ndagushima – Ommy Dimpoz
• Number One – Diamond Platnumz
• Nishike (Touch Me) – Sauti Sol
• Love You Everyday – Bebe Cool
• Kioo – Jaguar
• Baramushaka – Knowless

Biteganyijwe ko itangwa ry’ibi bihembo bizatangira mu masaha y’umugoroba bikazabera mu nzu mberabyombi ya WonderWorld muri Nanganda i Kampala.