IGIHE TVirageza ku bayikurikira n’abakunzi ba IGIHE muri rusange igitaramo Hobe Rwanda mu buryo bw’imbonankubone kigiye kubera kuri Serena Hotel mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Nzeri 2014.
Iki gitaramo kigizwe n’ibice bitatu : Icya mbere ni imurikabikorwa ry’ubugeni, rigizwe no kumurika ibihangano bishushanyije bifite aho bihuriye n’Umuco nyarwanda ; icya kabiri kigizwe n’ibisigo n’imivugo naho icya gatatu kigizwe n’umuziki gakondo.
Abahanzi bategerejwe muri iki gitaramo harimo Masamba, Gakondo Group, Inganzo Ngari, Mani Martin, Mariya Yohana, Mighty Popo, Inganji mu Nganzo n’abandi.
Ubuyobozi bwa MAV ari nayo itegura iki gitaramo ngarukamwaka, bwemeza ko hateguwe iki gitaramo hagamijwe kwigisha no gukundisha urubyiruko umuco nyarwanda.
Kurikirana igitaramo Hobe Rwanda kuri IGIHE TV
Cyateguwe ku bufatanye na Positive Production, Isano Festival, Kigali Up Festival, Rock Events, Comedy knights, Betty Boop asbl hamwe na Minisiteri y’umuco.



















TANGA IGITEKEREZO