Ibi byaturutse ku itangazo riheruka kujya hanze ry’uko umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Puerto Rico, Bad Bunny, ari we uzaririmba muri ‘Super Bowl Halftime Show’ izaba ku wa 8 Gashyantare 2026.
Nyuma y’iri tangazo, bamwe mu banyapolitiki n’abashyigikiye ingamba z’abo mu ishyaka ry’aba-Républicains rya Perezida Trump, batangiye kumunenga bavuga ko adakwiye kuririmbira mu birori nk’ibi atari umunyagihugu.
Banagaruka ku magambo aherutse kuvuga ajyanye no gusimbuka Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rugendo rwe rw’ibitaramo yakoraga kubera ubwoba ko abafana be bashoboraga guhura n’abashinzwe abinjira n’abasohoka.
Ihuriro Turning Point USA ryashinzwe na Charlie Kirk uheruka kwicwa arashwe, ryatangaje ko rizategura igitaramo cyiswe ‘All American Halftime Show’ ku itariki imwe n’iyo icya ‘Super Bowl Halftime Show’ kizaberaho nk’uburyo bwo kurwanya igitaramo cya Bad Bunny.
Mu butumwa bwashyize ku mbuga nkoranyambaga, ryavuze ko iki gitaramo kizibanda ku “kwizihiza ukwemera, umuryango n’ubwisanzure”, ndetse bashyira hanze n’itora ryerekana ubwoko bw’umuziki abantu bashobora guhitamo burimo uwa ‘Americana’, uwo kuramya Imana n’indi miziki y’umwimerere w’Abanyamerika.
Kristi Noem, ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, yavuze ko abashinzwe abinjira n’abasohoka (ICE) bazaba bari ahantu hose muri Super Bowl, avuga ko “abari mu mukino bagomba kuba ari Abanyamerika bakunda igihugu, aho kuba abimukira baturutse mu bihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo aho Bunny akomoka.”
Undi munyapolitiki ukomeye, Mike Johnson, yavuze ko guhitamo Bad Bunny ari “ikosa rikomeye”, ashimangira ko umuhanzi Lee Greenwood yakunzwe n’abantu benshi kurusha uyu muhanzi uvuga Icyesipanyolo, nyamara Greenwood afite abamukurikira batageze kuri 500.000 kuri Spotify, mu gihe Bad Bunny afite abarenga miliyoni 80.
Na Perezida Donald Trump yavuze ko “guhitamo Bad Bunny ari ibintu bidafite ishingiro” yongeraho ati “sinigeze numva indirimbo ze na rimwe.”
Bad Bunny ubwo yari ku rubyiniro rwa Saturday Night Live tariki ya 4 Ukwakira, yavuze mu rurimi rw’Icyesipanyolo ashimira abafana be ndetse n’abaturage ba Amerika bafite inkomoko muri Amerika y’Epfo, maze mu Cyongereza asetsa ati“Niba utasobanukiwe ibyo navuze, ufite amezi ane yo kubyiga.”
N’ubwo bimeze gutya ariko kuririmba kwe muri iki gitaramo byishimiwe na bamwe mu bahanzi bakomoka muri Amerika y’Amajyepfo, bakorera umuziki muri Amerika barimo Jennifer Lopez.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!