Ni urutonde dukora mu rwego rwo gufasha abantu gusoza icyumweru neza aho umuntu aba asabwa ikintu gituma umutima utuza, akibagirwa akazi n’ibindi byose biba byaranze icyumweru birimo ibyiza n’ibibi.

Muri uru rutonde harimo filime nshya ziri kuvugisha benshi ku isi, izishingiye ku nkuru z’ukuri, ndetse n’izirimo inkuru mpimbano zigamije gushimisha abakunzi ba sinema bashaka umwanya wo kuruhuka. Hari izigaragaza ubuzima bw’abantu badasanzwe, iziteye ubwoba, iz’urukundo zigufasha kumva amarangamutima, ndetse n’izisetsa zikuraho umunaniro.

Zimwe ziri kuri Netflix, Apple TV+, cyangwa Amazon Prime Video, bikaba bituma kuzireba biba byoroshye aho uri hose.

Niba ushaka kwinjira mu isi y’ibanga rya Vicious Polly, kumenya iby’umwicanyi ruharwa Dennis Rader cyangwa gusubira mu mateka y’imikino ya ‘Major League Baseball’ ureba filime nka Who Killed the Montreal Expos?, uru rutonde ruraguha byose.

“The Woman in Cabin 10”

‘The Woman in Cabin 10’ ni filime yagiye hanze ku wa 10 Ukwakira 2025 ya Netflix. Yayobowe na Simon Stone, ishingiye ku gitabo cya Ruth Ware. Inkuru ishingiye yayo ishingiye kuri Keira Knightley ukina nka Laura “Lo” Blacklock. Aba ari umunyamakuru urimo gukira ihungabana yatewe no kubona umuntu yicwa.

Lo ajya ku bwato bw’umuherwe urwaye bikomeye, Anne Bullmer, hamwe n’umugabo we Richard, aho agomba kwandika inkuru ku bikorwa byabo by’ubugiraneza. Aho kwandika iyo nkuru aza kuvumbura ibindi biteye ubwoba akaba ari nabyo atangira gucukumbura.

“Culpa nuestra(Our Fault)”

‘Culpa nuestra’ ni filime y’urukundo n’amaganya yo muri Espagne. Yayobowe na Domingo González, ikaba igice gikurikira mu ruhererekane rwa ‘Culpables film series’. Yasohotse tariki ya 16 Ukwakira 2025. Igaragara kuri Amazon Prime.

Inkuru ivuga kuri Noah na Nick, bahura bwa mbere nyuma yo gutandukana ubwo bari bitabiriye ubukwe bwa Jenna na Lion. N’ubwo urukundo hagati yabo ruba rutarazima, Nick aba akibura ubushobozi bwo kubabarira Noah, bigatuma icyizere cyo kongera kubana kibasohokamo.

“Play Dirty”

‘Play Dirty’ ni filime y’ubujura yanditswe kandi iyoborwa na Shane Black, ishingiye ku ruhererekane rw’ibitabo bya Donald E. Westlake byiswe ‘Parker book series’. Mark Wahlberg akina nka Parker, Thomas Jane ukina ari Philly Webb na LaKeith Stanfield ukinamo nka Grofield.

Harimo kandi Rosa Salazar, Keegan-Michael Key, Chukwudi Iwuji, Nat Wolff, Gretchen Mol na Tony Shalhoub. Yasohowe na Amazon MGM Studios binyuze kuri Prime Video ku wa 1 Ukwakira 2025.

Ivuga ku nkuru ya Parker na mugenzi we Philly, abajura babigize umwuga, bakoze ubujura ku kigo kiberamo amarushanwa yo gutwara amafarasi. Bigenda nabi ubwo umukozi w’icyo kigo arasa umwe mu bajura, agatorokana n’amafaranga. Parker amwirukaho, amurasa, maze agahungana amafaranga abibye. Parker wakomeretse, abasha kurokoka no guhungira muri moteli, aho asezeranya Grace, umugore wa Philly, ko azihorera urupfu rw’umugabo we.

“Everybody Loves Me When I’m Dead”

‘Everybody Loves Me When I’m Dead’ ni filime nshya ya 2025 yayobowe na Nithiwat Tharathorn. Yagiye hanze ku wa 14 Ukwakira 2025. Ni iya Netflix.

Ivuga ku nkuru y’abakozi babiri ba banki bafata icyemezo cyo kwiba amafaranga menshi yari mu ikonti y’umukiriya wapfuye, bibwira ko nta muntu uzabimenya.

Ariko icyo gikorwa cyabo kigahinduka ikintu gikomeye ubwo baza kwivanga n’agatsiko k’abagizi ba nabi bafite umugambi wo gusubirana ayo mafaranga ku ngufu.

“Maintenance Required”

Maintenance Required ni filime y’urukundo ivanze n’amarangamutima yo mu buzima busanzwe, yasohotse ku wa 8 Ukwakira 2025, iyoborwa na Lacey Uhlemeyer, ndetse Amazon MGM Studios niyo iyikwirakwiza.

Ivuga ku nkuru ya Charlie, umukobwa wigenga cyane ufite igaraje ryakira abagore gusa. Ubuzima bwe burahinduka ubwo ikigo kinini cya tekiniki gifite imbaraga nyinshi gishyirwa imbere y’aho akorera, aho kiba kiyobowe na Beau, umugabo ushaka kumwambura abakiriya.

Mu gihe Charlie atangiye guhangayika ku hazaza h’ubucuruzi bwe, ahitamo kwishakira ihumure ku rubuga rwo kuri interineti rw’ibanga, atazi ko uwo aganira na we ari we Beau nyine, ushaka kumukura umugati ku munwa.

“Who Killed the Montreal Expos?”

“Who Killed Montreal Expos?” ni filime mbarankuru y’Umunya-Canada Jean-François Poisson isuzuma impamvu zatumuye ikipe ya mbere y’Abanya-Canada mu mukino wa baseball, Montreal Expos, isenyuka no gusohoka muri Major League Baseball(MLB).

Muri iyi filime, abahoze bayirimo barimo Felipe Alou, Vladimir Guerrero na Jeremy Filosa, bagaragaza uko ubuyobozi, amafaranga make no kwitwararaika guke byashyize iherezo ku nzozi z’Abanya-Montreal. Ni inkuru ibabaje yerekana uko umujyi wari ufite ikipe ikundwa n’abaturage waje gusigara mu gahinda n’amateka ababaje. Iyi filime yagiye hanze ku wa 9 Ukwakira 2025. Sosiyete ya Attraction yagize uruhare mu ikorwa ryayo ariko igaragara kuri Netflix. Imara isaha n’iminota 30.

“My Father, the BTK Killer”

Ni filime mbarankuru ivuga ku buzima bwa Dennis Rader, umugabo wari uzwi nk’umuyobozi w’abasore b’aba-scouts n’umugabo w’umuryango w’inyangamugayo, ariko mu ibanga ari we BTK Killer, wagiye yica abantu mu buryo bubabaje. Muri iyi filime, umukobwa we Kerri Rawson asangiza isi uko yabanye n’ihungabana ryo kumenya ko se ari we mwicanyi wari uteye ubwoba Amerika, agaragaza urugendo rwe rwo kubabarira no gusubiza ubuzima bwe ku murongo.

BTK Killer, amazina ye nyakuri ni Dennis Rader, ni umwe mu bicanyi b’ibihe byose bazwi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Izina BTK risobanuye Bind, Torture, Kill (Bamba, Babaza, Ica). Rader yakoze ibyaha hagati ya 1974 na 1991 mu mujyi wa Wichita, muri leta ya Kansas, aho yishe abantu 10. Yabaga mu buzima busanzwe nk’umuyobozi w’aba-Scouts, umukozi wa leta n’umuntu usenga cyane, ariko mu ibanga ari umwicanyi w’umunyabwenge wakinishaga inzego z’umutekano azibeshya.

Yatawe muri yombi mu 2005 nyuma y’imyaka myinshi ataraboneka, nyuma yo kohereza ubutumwa kuri polisi bwafashije kumenyekana. Dennis Rader yakatiwe ubuzima bwe bwose muri gereza, aho agifungiye kugeza ubu.

“Famous Last Words: Dr. Jane Goodall”

Netflix yatangaje ko igiye gusohora agace ka mbere ka filime mbarankuru nshya yitwa “Famous Last Words”, igamije kwibuka umurage udasanzwe wa Dr. Jane Goodall DBE, washinze Jane Goodall Institute akaba n’Intumwa y’Amahoro y’Umuryango w’Abibumbye. Iki gice cya mbere cyagiye hanze ku wa 3 Ukwakira 2025.

Iyi nkuru ikubiyemo ibiganiro byimbitse n’abantu bazwi cyane ku rwego mpuzamahanga, bemeye kuganira ku buzima bwabo n’icyo bifuza ko isi yabazirikanaho, ariko ibyo biganiro bigasohoka ari uko batabarutse. Ni umushinga wa Netflix ushima ubuzima n’uruhare rw’abagize impinduka mu mateka y’abantu ku isi.

Dr. Jane Goodall uri mu bo ibi biganiro byatangiriyeho, yatabarutse ku wa 1 Ukwakira 2025 afite imyaka 91.

“The Lost Bus”

‘The Lost Bus’ ni filime ishingiye ku nkuru y’ukuri ya Kevin McKay, umushoferi wagize ubutwari mu gihe cy’inkongi ya Camp Fire yo mu 2018, yiswe iya mbere yahitanye abantu benshi mu mateka ya California. McKay yagombaga gutwara imodoka irimo abana 22 n’abarimu babo, akabageza ahantu bari bagiye hatekanye mu gihe umuriro wari wibasiye uyu mujyi.

Iyi filime ishingiye ku nkuru ya nyayo y’ibyabayeho yayobowe na Paul Greengrass igaragaza urugendo rurerure rw’abo bantu barokotse, hagati y’ubwoba, ubutwari n’icyizere. Umwe mu barimu babiri bari bahari ubwo byabaga, yasabye kudashyirwa mu nkuru, bityo filime ikagaruka gusa ku buzima bwa McKay n’umwarimukazi umwe bari kumwe mu rugamba rwo kurwana n’inkongi. Igaragara kuri Apple TV.

“Vicious”

Ni filime iteye ubwoba yayobowe na Bryan Bertino, uzwiho gukora filime ziteye ubwoba zifite umwimerere udasanzwe. Inkuru yayo ivuga kuri Vicious Polly, umukobwa ubona agasanduku k’amayobera karimo amabwiriza yo gushyiramo ibintu bitatu, birimo icyo akeneye, icyo yanga n’icyo akunda.

Bitangira ari nk’umugenzo usanzwe bikaza guhinduka ibintu biteye ubwoba kuri uyu mukobwa uba aba mu nzu nini wenyine. Iyi filime ifite amafoto yafashwe na Tristan Nyby, yatunganyijwe na Tad Dennis, ikaba yarakwirakwijwe na Paramount Pictures, ni mu Shane Boucher na Melinda Whitaker aribo ba Executive Producers.