00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwerekana umukino wa Romeo na Juliet byasorejwe i Huye

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 14 August 2013 saa 09:45
Yasuwe :

Ku nshuro ya gatandatu ikinamico Romeo na Juliet yerekaniwe mu Karere ka Huye kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama. Iyi akaba ari nayo nshuro ya nyuma iyi kinamico yerekanywe mu Rwanda, nyuma y’aho izengurukiye Kigali, Muhanga na Huye.
Ikinamco Romeo na Juliet itanga isomo ku rubyiruko cyane abakundana, yeretswe Abanyarwanda mu rwego rwo gusobanurira urubyiruko, abato n’abakuze ko urukundo rw’ukuri bakwiye gukundana, kuko muri iyi kinamico umwe apfira undi kubera urukundo baba bakundana. (…)

Ku nshuro ya gatandatu ikinamico Romeo na Juliet yerekaniwe mu Karere ka Huye kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama. Iyi akaba ari nayo nshuro ya nyuma iyi kinamico yerekanywe mu Rwanda, nyuma y’aho izengurukiye Kigali, Muhanga na Huye.

Ikinamco Romeo na Juliet itanga isomo ku rubyiruko cyane abakundana, yeretswe Abanyarwanda mu rwego rwo gusobanurira urubyiruko, abato n’abakuze ko urukundo rw’ukuri bakwiye gukundana, kuko muri iyi kinamico umwe apfira undi kubera urukundo baba bakundana.

Aha ni i Muhanga ahakinirwaga iyi kinamico ya Romeo na Juliet

Romeo na Juliet inigisha ubumwe n’ubwiyunge ku banyarwanda hashingiwe ku rukundo nyakuri.

Tete Roca Divine (wamenyekanye mu ndirimbo “Ndabaza”), ari mu bakinnyi b’imena muri iyi kinamico, aho akina ari Julliet.

Nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu bashinzwe imitegurire y’iyerekanwa ry’iyi kinamico mu buryo bw’ikinamico, Nsengiyumva Lilian aganira na IGIHE yagize, ati “Ubona abantu babyishimiye kandi banyuzwe n’iyi kinamico, bigaragara ko baba bumvise isomo ririmo, dore ko abenshi ari urubyiruko”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages