Meddy yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari amateka atazigera asibangana ndetse asaba abaririmbyi bagenzi be kuyasigasira birinda ikintu cyose cyatuma agorekwa.
Yashimangiye ko abahanzi bafite ijwi rigera kure kandi ryumvwa na benshi by’umwihariko urubyiruko bityo akanzura ko bakwiye kuba umuyoboro mwiza wo “gusobanurira abakiri bato ukuri kw’ibyabaye muri jenoside”.
Yagize ati “Mu bihe nk’ibi no mu yindi minsi, abahanzi dukwiye kumenyekanisha ibyabaye mu Rwanda biciye ku mbuga nkoranyambaga dukoresha n’ahandi ijwi ryacu rigera ndetse tugasobanurira by’umwihariko abanyamahanga n’abana bakiri bato ukuri ku byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu gusigasira aya mateka yacu.”
Nubwo atari mu Rwanda, Meddy yavuze ko itsinda ry’abafana be riri mu gihugu riteganya kuzakora ibikorwa by’urukundo birimo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye mu kubagarurira icyizere cyo kubaho.
Ati “Muri iyi minsi yo kwibuka abacu bazize Jenoside ntabwo ndi mu Rwanda ariko ndi kumwe n’Abanyarwanda ku mutima. Nta kintu kidasanzwe ubwanjye nateguye muri ibi bihe ariko mu Rwanda mpafite Inkoramutima[abafana be], bazasanira inzu abarokotse jenoside batishoboye, gufasha abana babo no mu bibagoye mu buzima busanzwe, nta bushobozi bwinshi dufite ariko muri bike tuzabafasha uko dushoboye.”
Meddy yavuze ko “kwibuka jenoside bikwiye kuba urufatiro rw’Abanyarwanda mu guharanira ko u Rwanda rurashaho gutera imbere”.

Yongeyeho ati “Nk’umwana w’u Rwanda, ndashaka gutanga ubutumwa bukomeza abarokotse jenoside, ibyabaye ntabwo byahagaritse igihugu cyacu mu rugendo turimo ahubwo rwahagarutse ruriyubaka, ni nacyo natwe twese dukwiye guharanira tugakora ikintu cyose cyahindura igihugu cyacu kikarushaho kuba cyiza.”
Yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi abashishikariza gukomeza kwibuka abambuwe ubuzima ariko baniyubaka nk’inzira yo gutegura ubuzima bw’ejo hazaza.





Ibitekerezo 0