00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwibuka29: Miss Mutesi Jolly yibukije urubyiruko ko rufite ibyangombwa byo kubaka ahazaza heza

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 7 April 2023 saa 10:14
Yasuwe :

Miss Mutesi Jolly ufite ikamba rya Miss Rwanda 2016 yibukije abakibyiruka ko bafite ibikenerwa byose byabafasha gutera ikirenge mu cy’abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu butumwa Miss Mutesi yageneye urubyiruko kuri uyu munsi ubwo hatangizwaga Icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko we n’abakibyiruka muri rusange bakwiriye kwigira ku bwitange n’umurava byaranze abababanjirije mu kubaka igihugu.

Yakomeje avuga ko mu 29 ishize u Rwanda rwungutse byinshi kandi bikomeye binyuze mu ndangaciro z’ubuyobozi bwiza.

Yagize ati “Uyu munsi imyaka 29 irashize u Rwanda rubayemo Jenoside yakorewe Abatutsi, imwe muri Jenoside y’indengakamere yabayeho mu mateka.”

“Tuyobowe n’indangagaciro zacu n’ ubuyobozi bwacu, u Rwanda rwungutse ibintu byinshi kandi bitangaje kuva 1994.

“Mu gihe Twibuka, nitwe bireba nk’urubyiruko kugira ngo tugere ku cyiciro gikurikira, tugahesha agaciro ubwitange ndetse n’umurava byaranze abatubanjirije dukoresha ibyo twahawe mu gukora ibirenzeho kuko twe ubu tuzi neza ko dufite icyo bisaba cyose cyatuma tubikora, haba mu bijyanye n’umutungo ndetse n’impano.”

Miss Mutesi Jolly, ni umwe mu bakobwa 12 babashije kwegukana ikamba rya Miss Rwanda kuva ryatangira gutegurwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 2009.

Miss Mutesi Jolly yasabye urubyiruko kwigira ku bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi rwubaka ahazaza heza h’igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages