Uyu musore wamamaye mu itangazamakuru mu Rwanda mu bitangazamakuru by’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), yabaye umunyamuryango wa Recording Academy amaze imyaka icyenda aba muri Amerika, aho yagiye mu 2016 agiye gukomeza amasomo ye ya kaminuza.
Ubwo iki kigo gikomeye ku Isi kizwiho gutegura ibihembo bya Grammy cyatangaza abanyamuryango bashya 3.600, barimo 2.600 bafite uburenganzira bwo gutora n’abandi 1.000 badafite ubwo burenganzira cyagennye ko Ugeziwe ari mu bemerewe gutora.
IGIHE yegereye Ugeziwe Ernesto uri mu Rwanda, agaruka ku rugendo rwamugejeje kuri iyi ntebe yicarwaho na bake, icyatuma Abanyarwanda batwara Grammy Awards ku bwinshi n’ibindi bitandukanye byerekeye umuziki nyarwanda.
IGIHE: Uheruka kujya mu itsinda rya Recording Academy itegura Grammy Awards, kuri wowe bisobanuye iki?
Ernesto Ugeziwe: Ni umugisha kandi navuga ko ari ikintu nari narifuje kugeraho. Abantu baba mu ruganda rw’imyidagaduro barabizi, Recording Academy cyangwa se Grammy Awards ni rwo rwego rwo hejuru wageraho nk’umuntu uri mu ruganda rw’umuziki.
Ikindi ni ahantu heza mu gihe hari ubuvugizi umuntu ashaka gutanga. Ni urwego rwiza ubasha kwicarana n’abantu bagena uko umuziki ugenda ku rwego rw’Isi, kuri njyewe ni ibintu by’agaciro nakuze nifuza ngize amahirwe mbona mbigezeho.
Ubu uri mu Banyarwanda bake baduhagarariye ku Isi?
Cyane! Gusa ikindi buriya nyine mba nifuza ko hajyamo benshi kugira ngo bigire umumaro ufatika kurushaho. Iyo mubashije kujyamo mukagera muri izo nzego bigenda bikuza uruganda, nk’ubu navuga ko muri Afurika y’Iburasirazuba turacyari bake, dushobora kuba turi nka batanu. Ariko ntekereza ko uko imyaka izagenda iza n’abandi bazagenda binjiramo.
Urebye nk’uruganda rwa muzika muri Nigeria n’ahandi mu bihugu by’i Burayi rutera imbere kubera ko baba bafite abantu bari muri iyo myanya cyangwa se bashobora kuvuga rikijyana abantu bakabumva.
Byagenze bite ngo wisange uri mu banyamuryango ba Recording Academy?
Ubundi Recording Academy buri mwaka ishyiramo abanyamuryango bashya ariko bifite inzira bikurikiza. Icya mbere ugomba kuba ufite ibikorwa bigaragara cyangwa se bashobora gukoraho ubushakashatsi bakabibona. Ikindi ugomba kuba ufitanye umubano mwiza n’abandi bantu bari muri Recording Academy kuko nibo bagusabira kwinjiramo ntabwo ari wowe ubisaba.
Bagukoraho ubushakashatsi n’ubugenzuzi noneho bakakoherereza ubutumire, iyo ubwemeye nibwo mutangira inzira ikuganisha ku kwinjiramo. Ni ibintu bishobora gutwara amezi arindwi. Nyuma yo kuva mu itangazamakuru ninjiye mu bindi bikorwa birimo gutegura ibitaramo hari n’abantu bamwe twagiye dukorana.
Ibyo rero bituma ugenda umenyana n’abo bantu. Babiri muri bo barimo umwe muri bo w’Umunyarwanda Tuma Basa ukora muri YouTube, nibo bantanze. Undi yitwa Alexandra Cutler-Fetkewicz akaba ari umwe mu bayobozi ba Recording Academy mu Mujyi wa Philadelphia. Hari n’abandi bamfashije ariko abo babiri nibo bamfashije cyane.
Wanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda birimo nka Televiziyo y’u Rwanda, Magic FM n’ahandi ugeze muri Amerika ukora ku Ijwi ry’Amerika, urwo rugendo rusobanuye iki kuri wowe?
Byaranteguraga! Ikindi ni ibintu nakunze kuva kera ni uko duhereye kuri RBA ariko buriya nahereye kuri Radiyo yo ku Kibuye yitwa Isangano nyuma nza kujya kuri Flash FM nyuma mbona kujya muri RBA. Navuga ko uru rugendo rwanteguye bituma menya nk’ibi ngibi bya Recording Academy, ndamenyana na nde, ndashaka nde?
Kujya muri Amerika byaje gute?
Nari ngiye kwiga. Natangiye gukora ku Ijwi rya Amerika mu imenyereza nyuma biza kuvamo akazi. Navuye mu Rwanda ndangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza nsoreza muri Amerika ibijyanye na ‘Digital Broadcasting’ ariko nyuma yaho mvuye mu itangazamakuru nabwo hari amasomo nagiye mfata. Hari amasomo nafashe muri Berklee College of Music. Ni kaminuza izwi cyane yigisha ibijyanye na ‘Music Business’ n’imyidagaduro. Nafashe ayo masomo ajyanye na byo ndetse n’ibijyanye n’uburenganzira ku bihangano n’umutungo bwite mu by’ubwenge kugira ngo njye mu bintu nzi neza.
Ni iki cyakugoye ukigera muri Amerika?
Icya mbere ni ururimi rurakugora n’ubwo uba uvuye hano warize cyangwa uruzi. Ntabwo byoroha nka kavukire. Ikindi imico iratandukanye, ikindi navuga ni ikirere cyaho hari igihe ugera muri Mutarama cyangwa muri Gashyantare ntube ushaka kubyuka kubera imbeho. Hariya iyo ufite abantu bakwakiriye bihita byoroha.
Njye mfiteyo mushiki wanjye ndetse mfite inshuti nyinshi zirimo abo twakoranaga ku Ijwi ry’Amerika ndetse n’inshuti z’abahanzi nka Princess Priscillah, ba Meddy, The Ben, Cedru…ni abantu twabanye baramfasha.
Tugarutse kuri Recording Academy, ubona kujyamo kwawe ari izihe nyungu nk’u Rwanda, Afurika muri rusange tuzagira?
Nk’uko nabivuze ni umugisha ariko nanone harimo umukoro, kuko mfite inshingano zo gufasha abandi babyifuza kuba babigeraho yaba se kubahugura no kubereka uburyo bisabwa cyangwa se nanjye nkaba nabatanga nk’abakandida.
Icyo navuga bizamuraho umuziki, urebye umuziki w’Isi uri kuza muri Afurika kuko bamaze kubona ko hari injyana nyinshi ziri muri Afurika kandi umuziki waho ushobora gucuruzwa ikindi bamara kubona ko Afurika ari nini.
Ariko buriya Recording Academy yatangiye kwita kuri Afurika ari uko abahanzi barimo Angélique Kidjo bamaze kugeramo bagasobanura, Abanyamerika benshi bari bazi ko umuziki wa Afurika ari Afrobeats, haza kuza abantu babereka n’izindi. Haracyari imbogamizi kuko bashaka kumenya uko umuziki wa Afurika uteye, ikindi ibikorwaremezo biracyari bike ugereranyije na hariya. Uko tuzagenda tuba benshi bizaba ikintu cyiza. Nk’ubu Eddy Kenzo muri Afurika y’Iburasirazuba ari mu bahanzi bahatanye muri Grammy Awards ni ikintu cyiza.
Wari ugarutse kuri Eddy Kenzo, nibuka ukuntu muri Uganda baheruka kumwiha bavuga ko batumva ukuntu ahatanye muri Grammy Awards. Ubundi mugendera kuki muhitamo ibihangano bihatana?
Ntabwo bareba imibare gusa, ariko igihangano kigomba kuba kiri kuri izo mbuga zicururizwaho umuziki. Kigomba kuba ari umwimerere ikindi hari ibigenderwaho. Iyo umuhanzi abishaka cyangwa abyifuza muraganira. Nta kintu kigoye kiba kirimo, niba Eddy Kenzo wa hano hirya byarakunze n’Abanyarwanda birashoboka.
Ni ikihe cyizere waduha nk’Abanyarwanda ko hari igihe tuzabona Umunyarwanda watwaye Grammy Award?
Icyizere kirahari. Urebye ukuntu umuziki nyarwanda uri gukura, ukareba ukuntu abahanzi nyarwanda bari kwitwara ku ruhando mpuzamahanga, igikwiriye gukorwa ni ukugenda bakosora udukosa tumwe na tumwe tubari turimo. Nk’ibyo byo kumva indirimbo ihatana ari ifite imibare myinshi ku mbuga zicururizwaho imiziki ntabwo aricyo gikora cyane.
Ubundi bagerageza gukorana n’abandi bantu bamaze kugera ku rundi rwego. Gufatanya mba mvuga ntabwo ari ugukorana n’abandi bahanzi b’indirimbo, ni ugukorana n’abanditsi bazo, abazitunganya n’abacuranzi kuko buriya igihangano cyakozweho n’abantu benshi umwimerere ubonekamo kandi bikanagiha imbaraga kuruta uko umuntu umwe ariwe ushobora kugenda agakora byose.
Hari abavuga ko mu muziki hakirimo ikibazo cy’uko abahanzi bacyigana injyana z’ahandi, bakirengagiza umuziki gakondo w’igihugu?
Yego! Kuko urumva biragoye ko ukora Afrobeats neza kuruta Abanya-Nigeria, ariko ushobora gufata iyi njyana cyangwa Amapiano ukayihuza n’izindi zo mu Rwanda. Ukavangamo umuduli, ikondera…abahanzi nyarwanda bakwiriye kugira umwihariko. Nubasha no kubireba nka Grammy Awards haba harimo ibyiciro byinshi. Haba hari ibihangano byakunzwe cyane ariko hari n’ibindi bifite umwimerere.
Wageze muri Amerika utangiza icyo wise ‘Afrohub Music’, igitekerezo cyaje gute?
Byaturutse kuri Boubou [Mushyoma Joseph], nkikora itangazamakuru hano mu Rwanda nanakoranaga nawe muri East African Promoters[EAP]. Nashakaga kumenya ngo ni gute umuhanzi nka Jason Derulo ashobora kujya kuririmbira mu Rwanda? Bica mu zihe nzira? Ngeze muri Amerika rero nibwo nahise ntangira gutyo.
Naravuze nti reka njye mfata abahanzi bo muri Amerika kuririmba muri Afurika y’Iburazuba, nabo muri ibi bihugu nkabajyana muri Amerika. Numvaga ariwo musanzu natanga.
Uyu munsi ugiye gutanga ‘Lifetime Achievement Awards’ ku bahanzi batanu bakoze umuziki mu kiragano cyo mu myaka ya 2000 kuzamura, ibyo bihe ni abahe batanu wabiha?
Ntabwo byoroshye. Ntabwo ndibuze kugenda mvuga ngo uwa mbere ni uyu, uwa kabiri ni uyu. Ariko, hari abahanzi bagiye batinyura abandi bagaragaza ko ibintu bishobora. Ndahera nko ku bahanzi nka ba Mani Martin na Tom Close, Miss Jojo na Miss Shannel. Icyo cyiciro cyabo ni abahanzi bagaragaje ko ushobora kuririmba mu Kinyarwanda injyana ya RnB.
Haje n’ikindi cyiciro cy’abatunganya indirimbo barimo Lick Lick, Pastor P na Clement Ishimwe, bakora imiziki ku buryo noneho wayicuranga ukumva ntaho itandukaniye n’indi yari iri gukorwa mu bindi bihugu.
Hazaho ikindi cyiciro cy’abahanzi bo muri Press One, nka YouTube nibo beretse abahanzi ko umuntu ashobora kugira shene ye bituma n’izo nyungu zijya ku bahanzi. Hari na ba King James basigaye ku rugo neza.
Batanu navuga Meddy kuko bakoze akazi katoroshye, navuga Butera Knowless, King James, nyakwigendera Jay Polly, Riderman, The Ben na Bruce Melodie.
Umuntu akubajije abahanzi batanu bashya batanga icyizere?
Ntabwo mbazi cyane ariko nshobora kuvuga nka Element, Alyn Sano, Bwiza, Kenny Sol, Kivumbi, Juno Kizigenza na Ariel Wayz. Aba bahanzi mvuze bitaye ku mpano yabo, bakagerageza kugira umwimerere no gukora ibintu biri ku rwego rwo hejuru bakanagerageza gukorana n’abandi bo mu karere ni abahanzi bashobora kugera kugera kure.
Kuba Meddy yaravuye mu muziki usanzwe, nta cyuho byasize?
Ntabwo navuga ko nta cyuho [ni yego na oya]. Urumva yari umwe mu bahanzi bari hejuru, arangije arabireka icyuho cyarasigaye ariko byanatumye abandi bahanzi bakora cyane. Wasangaga kandi itangazamakuru ryita cyane kuri Meddy ariko na none nkurikije ukuntu tuvugana n’uko numvise ibihangano bye abantu bari mu minsi iri imbere bazamererwa neza mu minsi iri imbere.
Umuziki wo kuramya Imana uri mu biganza byiza ariko n’usanzwe nawo umeze neza. Ahubwo itangazamakuru ryo mu Rwanda mufashe bano bana bandi mureke guhanga amaso cyane The Ben na Bruce Melodie.
Dusoza ni iyihe nama wagira umuntu ushaka kuzagera ku rwego nk’urwawe?
Inama namugira ni ukudacika intege. Muri runo rugendo tubamo habamo ibintu bivunanye, icya mbere ni ukudacika intege bakiyizereramo ikindi bakihugura kuko u Rwanda ruri mu bihugu byiza bimaze gutera imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!