Ni igitaramo cyari cyahuruje abaturutse mu bihugu bitandukanye gusa kizamura umwuka mubi mu banya-Zambia kuko igiciro cy’itike yari yatumbagijwe cyane.
Kugira ngo wumve uburyo itike zatumbagijwe, iya make yaguraga ama Kwaca ya Zambia ibihumbi 15 angana na miliyoni 1,1 Frw, ikurikiye ikagura ibihumbi 20 by’ama Kwaca hafi miliyoni 1,5 Frw naho iya VIP yari ibihumbi 25 by’ama Kwaca angana na miliyoni 1,9 Frw.
Nubwo ibiciro byari hejuru, ntibyabujije abitabira iki gitaramo kucyitabira kuko aho cyagombaga kubera hari hakubise huzuye.
Uretse aba bahanzi bari bitabiriye iki gitaramo, Zambia yari yabaye ihuriro ry’ibyamamare kuko abarimo Ya Levis na Zari The Boss Lady bari batumiwe.
Mu bandi bitabiriye iki gitaramo harimo The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamella, DJ Spinny, umunyarwanda uvangira imiziki muri Uganda n’abandi banyuranye.
Iki gitaramo cyateguwe na Bplatinum Events cyabereye ahitwa Ciela Resort.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!