Ni amashusho yatumye benshi bibaza ku mpano y’uyu mukobwa w’imyaka umunani ku buryo hari n’abatangiye guterekeza ko yazaba umunyamuziki nk’umubyeyi we (Bruce Melodie) umaze imyaka 15 ari umuhanzi ubariyemo imyaka ine yamaze ari Producer kuva mu 2008.
Bruce Melodie yatangarije IGIHE ko Itahiwacu Britta asanzwe afite umwalimu umwigisha gucuranga piano gusa ibijyanye no kuba yazaba umuhanzi bizaba ari amahitamo ye.
Ati “Ariya mashusho yafashwe ku wa Kabiri turi mu rugo bisanzwe, mu myaka icumi iri imbere ndatekereza ko azaba ari gutangira kaminuza, ibyo ndi gutegura ni uko yabanza akiga iby’umuziki numva yazifatira umwanzuro akawukora cyangwa akawureka bizaba ari amahitamo ye. Ni ukumuha umwanya akazabikora mu gihe kiri imbere.”
“Ubundi yatangiye acuranga guitar kugeza igihe naguriye murumuna we piano (y’abana) yajya ayicuranga akabikunda biba ngombwa ko tumushakira inini ndetse n’umwalimu akajya abikora nyuma y’amasomo.”
Akunda gucuranga indirimbo za Alicia Keys gusa iza se si kenshi azicuranga.
Ati “Gucuranga arabikunda hari indirimbo nyinshi azi gucuranga, umuhanzi akunda gucuranga indirimbo ze ni Alicia Keys n’abandi bo mu Rwanda agerageza kwigana, izanjye zo ntabwo ari kenshi akunda kuzicuranga akunda iyitwa “Katerina”, muri iyi minsi ari gucuranga “Foi de Toi”.”
Bruce Melodie avuga ko gukunda umuziki ari ibintu biri mu maraso y’umuryango w’iwabo nubwo bose batahisemo k’uwukora nk’umwuga.
Uyu muhanzi ufite abana babiri avuga ko mu byo yishimira ari uko na we yagize umugisha wo kugira abana.
Itahiwacu Bruce yinjiye mu muziki mu 2008 ashakisha ubuzima atangira ari umucuranzi muri Emeza Studio nubwo yaje kwirukanwa agasubira i Kanombe yisanga muri Studio yari iya AmaG The Black.
Mu mpera ya 2011 yahuye na Fazzo wakoranaga na Lick Lick amwegera agira ngo amwungure ubumenyi ariko uko bakoranaga indirimbo akumva ni umuririmbyi mwiza amugira inama yo kuririmba kuruta uko yaba Producer, mu 2012 bakoze indirimbo bise “Tubivemo”.
Iyi ndirimbo niyo yamubereye ikiraro mu muziki yakurikiwe na ‘Telefone’ nayo iramenyekana, akora ‘Uzandabure’, n’izindi zakunzwe kugeze uyu munsi ni umwe bubanyamuziki bashinze ibirindiro mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.







Ibitekerezo 0