Urukiko rw’i Los Angeles rwategetse ko uyu muhanzikazi atagomba gutanga iyo indishyi cyangwa igihembo yari yashyiriyeho umuntu uzamugarurira imbwa ze zigahita ziboneka nyuma y’iminsi ibiri zibwe zigaruwe na Jennifer McBride.
Ni icyemezo cyafashwe ku wa 3 Ukwakira 2023 nyuma yo gusanga Jennifer McBride ahamwa n’ibyaha byo kugira uruhare mu iyibwa ry’izi mbwa za Lady Gaga zibiwe mu bugizi bwa nabi bwarasiwemo umwe mu bashinzwe kuzitembereza Ryan Fischer agakomereka.
Umucamanza yasanze Jennifer McBride ahamwa n’icyaha cyo kwakira umutungo utari uwe kandi wibwe ndetse yahise akatirwa imyaka ibiri y’igifungo.
Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabaye muri Gashyantare 2021, ubwo Lady Gaga yari mu bikorwa byo gufata amashusho ya filime ’House of Gucci’ i Rome mu Butaliyani.
Abagize uruhare muri ubu bujura bwitwaje intwaro barimo James Jackson w’imyaka 20, mu Ukuboza 2022 yakatiwe igifungo cy’imyaka 21 nyuma yo guhamwa n’ibi byaha birimo kugambirira kwica umuntu.
Muri Kanama 2022, Jaylin White we yakatiwe imyaka ine, Lafayette Whaley akatirwa imyaka itandatu nyuma yo kugaragara mu mashusho bashimuta izi mbwa za Lady Gaga.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!