00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lady Gaga yatsinze urubanza yasabwemo indishyi ku mbwa ze zibwe mu 2021

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 4 October 2023 saa 11:39
Yasuwe :

Stefani Joanne Angelina [Lady Gaga] yatsinze urubanza yarezwemo na Jennifer McBride umwishyuza indishyi ya 500.000$ uyu muhanzikazi yari yemeye guha uzagarura imbwa ze (Koji na Gustav) zari zibiwe mu bugizi bwa nabi bwabaye muri Gashyantare 2021.

Urukiko rw’i Los Angeles rwategetse ko uyu muhanzikazi atagomba gutanga iyo indishyi cyangwa igihembo yari yashyiriyeho umuntu uzamugarurira imbwa ze zigahita ziboneka nyuma y’iminsi ibiri zibwe zigaruwe na Jennifer McBride.

Ni icyemezo cyafashwe ku wa 3 Ukwakira 2023 nyuma yo gusanga Jennifer McBride ahamwa n’ibyaha byo kugira uruhare mu iyibwa ry’izi mbwa za Lady Gaga zibiwe mu bugizi bwa nabi bwarasiwemo umwe mu bashinzwe kuzitembereza Ryan Fischer agakomereka.

Umucamanza yasanze Jennifer McBride ahamwa n’icyaha cyo kwakira umutungo utari uwe kandi wibwe ndetse yahise akatirwa imyaka ibiri y’igifungo.

Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabaye muri Gashyantare 2021, ubwo Lady Gaga yari mu bikorwa byo gufata amashusho ya filime ’House of Gucci’ i Rome mu Butaliyani.

Abagize uruhare muri ubu bujura bwitwaje intwaro barimo James Jackson w’imyaka 20, mu Ukuboza 2022 yakatiwe igifungo cy’imyaka 21 nyuma yo guhamwa n’ibi byaha birimo kugambirira kwica umuntu.

Muri Kanama 2022, Jaylin White we yakatiwe imyaka ine, Lafayette Whaley akatirwa imyaka itandatu nyuma yo kugaragara mu mashusho bashimuta izi mbwa za Lady Gaga.

Lady Gaga yatsinze urubanza yarezwemo n’umusaba indishyi yo kurokora imbwa ze zari zibwe mu 2021
Izi mbwa ebyiri za Lady Gaga zahawe amazina ya Koji na Gustav zasubijwe uyu muhanzikazi nta n’imwe yakomeretse nyuma y’iminsi ibiri zishimuswe n'abagizi ba nabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages