00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Laika wavuzwe mu rukundo na Harmonize yahishuye agahinda gakabije yatewe n’umuziki

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 11 January 2024 saa 04:03
Yasuwe :

Umuhoza Laika, Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda uherutse kuvugwa mu nkuru z’urukundo na Harmonize yagarutse ku gahinda gakabije yagiriye mu muziki amazemo imyaka itatu.

Uyu mukobwa w’imyaka 27 avuga ko abanyamuziki bahorana ibyago byo kurwara agahinda gakabije bitewe n’ibikorwa bahurira nabyo muri aka kazi.

Uyu mukobwa watangiye urugendo rwa muzika mu 2020, mu kiganiro yagiranye na Yago TV Show yavuze ko umunyamuziki uwo ariwe wese ashobora kugira agahinda gakabije bitewe n’abamusuzugura, kudaha agaciro ibihangano yakoze n’ibindi.

Ati “Ntabwo navuga ko ari ya ndwara y’agahinda gakabije ariko narakagize narabimenyereye nka buri mezi abiri bishobora kumbaho. Njye natangiye umuziki mu gihe cya guma mu rugo, hari igihe cyageze ndavuga nti Mana yanjye, mbese numva iby’umuziki nabivamo, gusa njye iyo nshaka ikintu mba ngomba kugikora kugeza nkigezeho, nongeye kwisuganya ndakomeza ndakora.”

“Ibindi bintu bibabo ni kumwe ugirana gahunda n’abantu bari muri uru ruganda batakubaha, nk’abantu mukorana imishinga imwe n’imwe ntibayiguhe ku gihe, ibyo bishobora gutuma wiheba cyangwa ukagira agahinda gakabije kuko hari aho batuma wumva wagira ngo ibyo ukora ubikora nabi, cyangwa ntubishoboye.”

Laika avuga ko muri muzika hari abantu usanga baha agaciro abagabo cyane kuruta abagore.

Ati “Sinzi uko nabivuga, gusa hari abantu usanga baha agaciro cyane abagabo kuruta abagore, sinzi neza ikiba kibiri inyuma, abagore bidusaba gukora byisumbuye kugira ngo twereke abo bantu ko bibeshye.”

Laika avuga ko nk’umuhanzikazi kugira ngo yirinde ibibazo n’ibishuko bishobora kuva mu muziki, yahisemo gushaka ikipe y’abakurikirana ibikorwa bye ntabe ariwe ubikurikirana mu rwego rwo kwirinda kuba yashwana n’abantu.

Laika umwaka ushize yavuzwe mu nkuru z’urukundo na Harmonize, gusa uyu muhanzikazi yavuze ko ibyavuzwe bitari urukundo, ahubwo byatewe n’amashusho y’indirimbo ari gukorana n’uyu muhanzi wo muri Tanzania, gusa kugeza ubu ntirasohoka.

Uyu muhanzikazi ni umwe mu bagezweho muri Uganda avuka mu muryango w’abanyamuziki nka Alpha Rwirangira ndetse na mubyara wabo AY, umuraperi ukomeye wo muri Tanzania.

Laika azwi mu ndirimbo zirimo Love Story, Netwalira, Overdose, Your Body, You Single, My Type , Nzuuno na Lumba aherutse gushyira hanze.

Wakurikira ikiganiro cyose unyuze hano

Umva imwe mu ndirimbo nshya za Laika

Umuhoza Laika avuga ko muri muzika hari abantu usanga baha agaciro abagabo cyane kuruta abagore
Laika mu minsi ishize yavuzwe mu nkuru z'urukundo na Harmonize, biturutse ku mashusho y'indirimbo bari bari gukorana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages