00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lance Reddick wamamaye muri filime ‘The Wire’ yitabye Imana

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 18 March 2023 saa 10:27
Yasuwe :

Umukinnyi wa filime Lance Reddick wamamaye muri filime y’uruhererekane ‘The Wire’ ya HBO yitabye Imana ku myaka 60.

Lance Reddick yari umwe mu bakinnyi ba filime John Wick akinamo yitwa ‘Charon’ dore ko yari no mu rugendo rwamamaza igice cyayo cya kane giteganyijwe kuzasohoka ku wa 24 Werurwe 2023.

Kugeza ubu icyateje urupfuru rwa Reddick ntikiramenyekana gusa yaguye mu rugo iwe i Los Angeles muri California ku mugoroba wo ku wa 17 Werurwe 2023.

Asize umugore Stephanie n’abana babiri Yvonne Nicole Reddick na Christopher Reddick.

Reddick wari umaze imyaka 25 mu mwuga wo gukina filime byari biteganyijwe ko azagaragara muri filime Ballerina yakomotse kuri John Wick yari kuzahuriramo na Ana de Armas.

Bivugwa ko yari amaze gukina muri filime zirenga 27, yamamariye muri filime ‘The Wire’ yasohotse kuva 2002 kugeza 2008 akinamo ari umupolisi wo mugace ka Baltimore akina yitwa Lieutenant Cedric Daniels.

Reddick wize ibijyanye na muzika muri Kaminuza ya Rochester iri i New York, nyuma yize ibijyanye no gukina ikinamico muri Yale School, ijwi rye ryumvikana muri filime zitandukanye zirimo Rick, Morty n’izindi.

Reddick wakuriye i Baltimore muri leta ya Maryland yatangiye gukina filime afite imyaka 29 akina mu yitwa “New York Undercover”.

Yinjiye mu bijyanye gukina filime ashaka gufasha umuryango we gusa kuri we yumvaga azaba umunyamuziki.

Keanu Reeves bakinanye muri John Wick ni umwe mu bashenguwe n'urupfu rwa Lance Reddick
Reddick yinjiye mu bijyanye gukina filime ashaka gufasha umuryango we gusa kuri we yumvaga azaba umunyamuziki
Lance Reddick wamamariye muri filime The Wire na John Wick yitabye Imana afite imyaka 60

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages