Ni irushanwa rimaze kugera ku rwego rwo hejuru kuko ritangira mu 2012 ryatangiranye n’ibigo umunani gusa nabyo byo mu mujyi wa Kigali icyakora kugeza ubu mu 2019 hahatanaga ibigo birenze ijana byo mu turere twose tw’igihugu.
Ryatangiye muri Nyakanga 2019 risozwa tariki 29 Nzeri 2019 ryegukanywe na Lycée de Kigali yari isanganywe ibi bikombe bibiri ndetse n’icy’umwaka ushize wa 2018 cyayinyuze mu myanya y’intoki dore ko yatsindiwe ku mukino wa nyuma.
Kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2019 habaye imikino ibiri, umwe wahuzaga Lycée de Kigali na Kagarama Secondary School.
Yari ku nsanganyamatsiko igira iti “Ababyeyi b’umwana bakwiye kugira uruhare runini mu kurwanya ikibazo cy’ inda ziterwa abangavu kurusha abarezi bo mu mashuri.”
Umukino wa kabiri wahuzaga intyoza zagiye zitoranywa aho iri rushanwa ryagiye rica hirya no hino mu gihugu aho bajyaga impaka ku nsanganyamatsiko igira iti “Kwishyura imisoro hifashishijwe ikoranabuhanga byakabaye itegeko."
Umusore wiga muri Rusumo High School niwe wabaye intyoza kurusha abandi muri iri rushanwa.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyabereye kuri Rwanda Revenue Authority guhera saa munani yishimiye uko cyagenze anizeza ubufatanye mu myaka igiye kuza kuko ari cyiza.
Yagize ati "Iki gikorwa ni cyiza gifasha umwana gutekereza vuba, gutinyuka kuvugira mu ruhame, gutanga ibitekerezo, gushakashaka amakuru ariko atari n’ibyo gusa bibaremamo icyizere bityo rero nka Minisiteri ifite uburezi mu nshingano turabizeza ko tugiye kugishyiramo ingufu tugashaka uko twagishyira ku rwego rurenze aho kiri ubu."
Mu banyeshuri bageze ku rwego rw’igihugu bagiye batsinda bahagarariye Intara, 90% bose bari abakobwa. Byatumye Nyampinga w’u Rwanda 2019 Nimwiza Meghan abigarukaho, aho yavuze ko biteye ishema kubona abana b’abakobwa basigaye bageze kuri uru rwego.
Yaboneyeho kandi no gushimira bamwe mu bakomeje gushyira imbere guteza imbere umwana w’umukobwa barangajwe imbere na Imbuto Foundation iri no mu bafatanyabikorwa b’iri rushanwa.
Abatsinze bahembwe ibihembo bitandukanye byiyongera ku mafaranga azabafasha kugura ibikoresho bakenera mu buzima bwa buri munsi.
Lycée de Kigali yahawe sheki ya 150 000 Frw ndetse n’igikombe, Kagarama Secondary School yahawe 100 000 Frw. Intyoza y’irushanwa yahawe 50 000 Frw.
Iki gikorwa kimaze kumenyerwa mu Rwanda kiba ngarukamwaka aho ibiganiro mpaka byagiye bikorwa mu ntara bizajya bica kuri televiziyo y’u Rwanda ishami ryayo rya kabiri (KC2) buri Cyumweru saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Iki gikorwa gitegurwa na Rwanda Inspiration Back Up ifatanyije n’abaterankunga batandukanye barimo Bank ya Kigali, Imbuto Foundation n’abandi.
Nibura abanyeshuri 400 bari bitabiriye iki gikorwa baturutse mu bigo by’amashuri bitandukanye.


















TANGA IGITEKEREZO