00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Levixone yahishuye ko ari ku gitutu cy’umubyeyi we umuhatira gushaka umugore

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 23 March 2023 saa 10:26
Yasuwe :

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Sam Lukas Lugolobyo [Levixone] ahanganye n’igitutu cy’umubyeyi we uhora amusaba ko yashyingirwa vuba bishoboka.

Nk’uko ikinyamakuru Mbu cyandikirwa muri Uganda cyabigaritseho, ngo uyu muhanzi ari ku gitutu cy’umubyeyi we udasiba kumubaza igihe azashakira umugore.

Levixone yavuze ko ubwo yari i Londres muri gahunda z’ibitaramo bituma ataha vuba vuba kugira ngo arebe ikibazo uyu mubyeyi yagize kuko yamubwiraga ko atanameze neza, ahageze amubwira ko yifuza kumubona ashaka umugore.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye kwibaza kuri Desire Luzinda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wigeze kuvugwa mu rukundo na Levixone mu myaka ishize.

Levixone avuga ko vuba aha ashobora gukora ubukwe nubwo atatangaje umukobwa ugiye kumubera umugore n’igihe ubu bukwe buzabera.

Uyu muhanzi wamamariye mu ndirimbo nka ‘Chikibombe’ ategerejwe mu Rwanda mu mpera za Werurwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 31 Werurwe 2023 kuri Camp Kigali, Levixone azagihuriramo n’abahanzi barimo Alyn Sano, Daddy Andre na Wyre.

‘Hatali’ imwe mu ndirimbo nshya za Levixone yakozwe na Prince Kiiz

Levixone ahanganye n’igitutu cya nyina uhora amusaba gushaka umugore vuba bigishoboka
Abakunzi ba Lexivone batangiye kwibaza umukobwa uzashyingiranwa nawe nyuma ya Desire Luzinda wimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Levixone yavuzwe mu rukundo n'umuhanzikazi Desire Luzinda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages