Karangwa Lionel [Lil G] ni we muhanzi wanditse amateka yo kwamamara ku kigero cyo hejuru akiri umwana muto cyane. Ku myaka 13 gusa yari yarabaye ikimenyabose, yarigaruriye imitima y’abakunzi b’injyana ya Rap.
Ku nshuro ya mbere aheruka gushyira hanze indirimbo yo guhimbaza Imana yise Hallelujah. Mu Kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze irimo ubutumwa bwo gushimira Imana ibyo yamukoreye mu muziki we no buzima bwe muri rusange.
Yagize ati “Kuva ntangiye umuziki nagiye mpura n’ibitangaza byinshi. Ndaje indirimbo yanjye ihise ikundwa, mpise ntwara igihembo, igihembo nacyo kizanye ibindi byiza, ku giti cyanjye nta kintu nigeze nsaba Imana ngo ikinyime.”
Uyu musore yemeza ko asanzwe ari umwemeramana wo muri Kiliziya Gatolika. N’ubwo Imana itigeze imuva iruhande, we ngo hari igihe yigeze kuyitarura, yiremereza ku bantu ahanini abitewe n’ubwamamare.
Ati “ Hari igihe nigeze kujya kure y’Imana igihe nari ndi muri Uganda mfiteyo ibikorwa muri 2010 habayeho kwikunda cyane. Ni kwa kundi umwana aba ari gukura afite ibintu byinshi arimo, ubwamamare yumva ahantu hose ashashagiranye, uba usanga hari ibintu akenshi utari kumva, ugasanga ni wowe wenyine nta kindi kintu witayeho.”
“Ntabwo nisanzuranaga n’abantu no kuba nakumva ikintu umuntu ambwiye kuko mbyitako kwari nko gukura muri icyo gihe. Iyo misa sinayijyagamo nari mu Isi yanjye. Urumva iyo ukibona ibintu bwa mbere uri muto akenshi ntabwo uba ubyakira niyo mpamvu nta nirenganya.”
Uyu musore yagiye avugwa mu zindi ngeso mbi zirimo gusambana n’abakobwa benshi n’ubusinzi, ariko we ntabyemera akavuga ko yabigeretsweho n’abashaka kumwanduriza izina.
Ati “Ntabwo nigeze ngira ingeso mbi, keretse ibyo abantu bigeze kuvuga ngo abakobwa bakundanye na Lil G ibiki n’ibiki, biriya ntabwo ari byo.”
Lil G yemera ko abakobwa bakundanye ari bane gusa uwundi azerekana azaba ari uwo bagiye kubana n’ubwo adatangaza igihe azabikorera.
Avuga ko ubu yahinditse atacyishyira hejuru nko mu myaka yashize, dore ko ajya agira umwanya wo kuganira n’abafana be bitwa ‘Imena’, akanakora ibikorwa by’urukundo bitandukanye.
Muri uyu mwaka wa 2019 avuga ko agiye kurusha indi yose yashize haba mu bikorwa bye by’ubucuruzi n’ibindi bya muzika.



















TANGA IGITEKEREZO