00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lil Nas arageramiwe kubera kwigereranya na Yesu

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 16 January 2024 saa 08:01
Yasuwe :

Lil Nas X yasabye imbabazi abakiristu bababajwe n’amashusho y’indirimbo aherutse gushyira hanze yise ’J Christ’, bakayafata nk’igitutsi kuri Yezu Kirisitu.

Muri iyi ndirimbo Lil Nas X agaragara ari ku musaraba ndetse atamirijwe ikamba ry’amahwa nk’uko Yesu yabambwe.

Abinyujije kuri Instagram, Lil Nas yavuze ko atakoze iyi ndirimbo yigereranya n’umwana w’Imana, ahubwo ko yagira ngo yumvikanishe ko agarutse nkawe.

Nas yavuze ko abantu bizera Yesu atari agamije kubakomeretsa, kubibasira cyangwa kubatuka mu bundi buryo. Asanga kuba asigaye afatwa nk’urwanya Imana byaraturutse ku ndirimbo ‘Call me by name’ yasohotse kuri Album ‘Montero’.

Uyu musore w’imyaka 24 yagize ati “Ntabwo nkora iyi ndirimbo nari ngamije gusebya Kirisitu n’abakirisitu, nayikoze nshaka kugaragaza ko ngarutse nkawe.”

Uyu muhanzi uri mu bagezweho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yavuze ko ajya gukora iyi ndirimbo ‘J Christ’ [Jesus Christ], atigeze ashishoza neza ngo amenye ingaruka bishobora kugira ku bana bato, ariko ko nta mugambi mubi yari agamije.

Uyu musore ukunze kwifashisha amashusho ya Sekibi mu ndirimbo ze, yashyize hanze iyi ndirimbo yakangaranyije abakirisitu tariki 12 Mutarama 2024.

Iyi ndirimbo ikimara gusohoka, Lil Nas X yaribasiwe cyane ku mbuga nkoranyambaga
Muri aya mashusho y’indirimbo hari aho Lil Nas X yigana Yesu ubwo yari ku musaraba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages