Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, uyu muraperi wiyemerera ko ari umwe mu baryamana n’abo bahuje igitsina, yagaragaje ko yifuza kumenya aho bagenzi be bo muri Afurika baherereye kuko yifuza guhura nabo.
Ati “Ni hehe abaryamana bahuje igitsina muri Afurika baherereye? Ndashaka kujyayo.”
Lil Nax w’imyaka 24 yabigarutseho nyuma y’uko abantu benshi ku mubuga nkorambaga bakomeje kwinubira icyemezo cy’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda cyo gushyiraho itegeko rihana abaryamana n’abo bahuje igitsina.
Benshi mu bakurikira uyu muhanzi ku mbuga nkoranyambaga, bamugaragarije ko batishimiye iki cyifuzo cye cyo kujya muri Afurika mu gihe abaryamana n’abo bahuje igitsina bataremerwa mu bihugu bimwe na bimwe byo kuri uyu mugabane.
Lil Nas X ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no hanze yayo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!