Ku itariki 31 Ukuboza 2015 habura amasaha make ngo umwaka wa 2016 utangire, Lil Wayne na Birdman bagaragaye mu birori bisoza umwaka bari batumiwemo na mugenzi wabo Drake ndetse ku maso yabo wabonaga bahuje urugwiro.
Ibi byatumye benshi bibaza niba amakimbirane bari bafitanye yakemutse kuko n’amafoto yabo bari kumwe yari yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga zitandukanye.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Birdman yavuze ko abasenyeye umugozi umwe bagera kuri byinshi kurusha abadahuje intego.
Yagize ati, “dufatanyije twanesha ariko tudahuje ntacyo twageraho.”
Aya magambo yatumye benshi batekereza ko urwangano n’amakimbirane yari afitanye na Lil Wayne yaba yageze ku ndunduro kuko ubusanzwe aba bombi batacanaga uwaka.
Amakimbirane y’aba bagabo bombi yatangiye mu mpera z’umwaka wa 2014 ubwo album Tha Carter V yagombaga gushyirwa hanze ikajya ihora isubikwa ku mpamvu Lil Wayne yavugaga ko zitumvikana, bituma anatangaza ko avuye mu nzu ya Cash Money Records.



















TANGA IGITEKEREZO