00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lil Wayne na Birdman mu nzira igana ubwiyunge

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 4 January 2016 saa 02:37
Yasuwe :

Mu mpera z’umwaka wa 2014 nibwo ibibazo byavutse hagati ya Lil Wayne na Birdman nyiri Cash Money Records, aho urwango rwabo rwagiye rufata intera umunsi ku wundi, gusa ubu birasa nk’aho umwuka ari mwiza hagati y’aba bagabo bombi.

Ku itariki 31 Ukuboza 2015 habura amasaha make ngo umwaka wa 2016 utangire, Lil Wayne na Birdman bagaragaye mu birori bisoza umwaka bari batumiwemo na mugenzi wabo Drake ndetse ku maso yabo wabonaga bahuje urugwiro.

Ibi byatumye benshi bibaza niba amakimbirane bari bafitanye yakemutse kuko n’amafoto yabo bari kumwe yari yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga zitandukanye.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Birdman yavuze ko abasenyeye umugozi umwe bagera kuri byinshi kurusha abadahuje intego.

Yagize ati, “dufatanyije twanesha ariko tudahuje ntacyo twageraho.”

Aya magambo yatumye benshi batekereza ko urwangano n’amakimbirane yari afitanye na Lil Wayne yaba yageze ku ndunduro kuko ubusanzwe aba bombi batacanaga uwaka.

Amakimbirane y’aba bagabo bombi yatangiye mu mpera z’umwaka wa 2014 ubwo album Tha Carter V yagombaga gushyirwa hanze ikajya ihora isubikwa ku mpamvu Lil Wayne yavugaga ko zitumvikana, bituma anatangaza ko avuye mu nzu ya Cash Money Records.

Umubano wabo ushobora kuba ugiye kugaruka
Kuva kera, Lil Wayne yafataga Birdman nk'umubyeyi we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages