Iyi nkumi yitwa Madi Cannon byavugwaga ko yakoze ubuwe na Lil Wayne. Lil Wayne yavuze ku itandukana ryabo ubwo yagarukaga ku bihe ari gucamo muri iyi minsi kuva yatangira ibitaramo byo yise "20 Years of Carter Classics".
Ati “Nagize ikintu cyiza hagati yanjye n’umuntu utangaje ariko sinashakaga kuba umutwaro kuri uwo muntu w’igitangaza”.
Amakuru y’ubukwe bwa Lil Wayne n’iyi nkumi yasamiwe hejuru ku mbuga nkoranyambaga kuva muri Gicurasi 2026 ariko biragaragara ko umubano wabo utigeze ugira aho ugera mu bijyane no gukomera.
Usibye guhakana amakuru y’ikorwa ry’ubukwe bwabo, Li Wayne yanavuze ku gitaramo cye yari afite muri Leta ya Maine muri Amerika ariko ntiyabasha kugitaramamo. Cyari igitaramo kibimburira ibindi cyagombaga kuba cyarabaye ku wa 30 Kamena 2026.
Iri tandukana ryabo rihuzwa n’iki gitaramo atabashije gukora ku wa Kabiri w’icyumweru cyashize nubwo Lil Wayne yashatse impamvu ko yari afite ikibazo cyo kurwara umutwe. Nyamara, yaragaragaye mu mashusho yitabiriye igitaramo cy’abandi aho gukora icye nk’uko byari biteganyijwe.
Ibindi bitaramo byagombaga gukurikiraho ari kubikora nubwo ku wa Gatanu ushize yataramiye abafana akererewe mu gitaramo cye cyabereye i New Hampshire.
Uyu muhanzi ategerejwe gutaramira i De Moines muri Iowa mu ijoro ryo ku wa 16 Nyakanga, mu gihe ikitarabaye cyo cyimuriwe ku wa 28 Nyakanga 2026.
Lil yari yarambitse impeta y’urukundo umunyamideri La’Tecia Thomas baza gutandukana mu mwaka wa 2020. Afite abana bane bose yabyaye ku bagore batandukanye. Yabyaranye na Nivea B. Hamilton, Lauren London, n’abandi.
Azwi mu rukundo n’ab’amazina manini nka Toya Johnson, umuraperi Trina, umunyamideli Karrine Steffans, umuririmbyi Christina Milian, umunyamideli Denise Bidot na Solange Knowless.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!