Mbabazi na Radio bafitanye abana babiri, umukuru yitwa Asante afite imyaka umunani umuto akitwa Izuba. Bavukiye muri Uganda.
Mu minsi ishize hari urunturuntu rwazanywe n’umuryango wa Radio ndetse na Weasel, baririmbanaga bavuga ko abana b’uyu muririmbyi batabayeho neza ndetse ngo bakuwe mu ishuri.
Umwe mu bagize umuryango w’uyu muririmbyi yashimangiraga ko nta mafaranga cyangwa se indi mitungo Radio yasize bakwifashisha barihira ishuri aba bana ndetse n’uyu muryango kuri ubu ubayeho nabi kubera ubukene.
Lilian Mbabazi akimara kumva inkuru zimushinja ko abana be na Radio babayeho nabi ndetse bavuye mu ishuri, yanditse ubutumwa kuri Twitter abyamaganira kure.
Ati "Mukomere cyane! Nshaka kubamenyesha ibi, Asante na Izuba bameze neza. Bakunda amashuri bigamo kandi barishimye cyane. Ntewe ishema n’uko bari gukura. Asante ari mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza naho Izuba yasoje ikiburamwaka. Muri Nzeri azatangira umwaka wa mbere."
Radio yapfuye ku wa 1 Gashyantare 2018 nyuma yo gukubitirwa mu kabari n’umurinzi wako.



TANGA IGITEKEREZO