00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lilian Mbabazi yahishuye ibitaramenyekanye ku rukundo rwe na Radio

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 3 December 2025 saa 05:56
Yasuwe :

Umuhanzi Lilian Mbabazi yagarutse ku rugendo rw’urukundo rudasanzwe yagiranye na nyakwigendera Moses Nakintije Ssekibogo wamamaye nka Mowzey Radio, asobanura ko urukundo rwabo rwaturutse ku bumwe busanzwe bwagiye bukura bugera ku mubano wimbitse.

Mu buhamya bwe, Lilian Mbabazi yabwiye Sanyuka TV ko urugendo rwabo rwatangiye kera mbere y’uko bose baba ibyamamare, rushingiye ku kwita ku wundi kwa buri umwe no kumuba hafi.

Avuga ko bombi bahuriye bwa mbere mu mashuri yisumbuye no muri Kaminuza ya Makerere, aho biganaga mu ishami ryigisha imibanire y’abantu n’imitekerereze yabo mu muryango.

Ati “Buri wese muri twe yitaga ku buzima bw’undi, niko byari bimeze. Twahuriye ku ishuri, kuri kaminuza, nyuma dukomeza guhuza tunyuze kuri Jackie Chandiru. Twabaga turi mu ishuri rimwe muri Makerere, hanyuma no muri muzika dukomeza guhura.”

Ubufatanye bwabo bwarushijeho gukomera binyuze ku nshuti yabo ya hafi Jackie Chandiru wahoraga abafasha guhuza iyo basohotse.

Lilian Mbabazi yavuze ko Radio yagize uruhare rukomeye mu kumufasha kwinjira neza mu muziki, ndetse akaba ari we wamwigishije kuvuga Ikigande kuko icyo gihe yavugaga cyane cyane Icyongereza.

Ati “Jackie yakundaga kunjyana gusohoka, hanyuma tugahura na Radio. Mowzey ni we wanyigishije kuvuga Ikigande kuko icyo gihe nari nzi Icyongereza gusa.”

Aba bombi baje gutandukana bafitanye abana babiri, gusa Lilian Mbabazi yigeze kuvuga yari umwere muri iki kibazo, gusa ibikorwa bye n’ibindi byari bimukikije ari bimwe mu byagize ingaruka ku mubano wabo.

Lilian Mbabazi mu minsi yashize yavuze ko mbere y’uko Mowzey Radio yitaba Imana hari gahunda y’uko basubirana bakarera abana babo bari kumwe.

Uyu muhanzikazi kandi yavuze ko atongeye kujya mu rukundo nyuma ya Mowzey Radio ndetse nta gahunda afite yo kongera gukundana bitewe n’inshingano afite gusa ngo hagize n’uboneka yaba afite urukundo rurenze urwo yabonye.

Mowzey Radio witabye Imana ku wa 1 Werurwe 2018 yatangiye gukundana na Lilian Mbabazi bakiri ku ishuri muri Kaminuza ya Makerere urukundo rwabo rukura kurushaho ubwo bahuriraga mu ndirimbo “Where you are” Itsinda Blue*3 ryafatanyije na Goodlyfe.

Radio na Lilian Mbabazi bafitanye abana babiri Asante Manzi Ssekibogo w’imyaka 14 na Izuba Ssekibogo w’umuhererezi.

Lilian Mbabazi na Mowzey Radio bamenyanye bakiri ku ntebe y'ishuri
Aba bombi barakundanye karahava
Lilian Mbabazi ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda bakomoka mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages