Mu mashusho y’iminota 47 yashyizwe ku rubuga rwa Swangz Avenue, uyu muhanzikazi yavuze ko yari amahitamo ye yo gutandukana na Mowzey Radio mu rwego rwo kumurinda, abana babo, kurinda urukundo bari bafitiye Se ndetse hari isura atashakaga ko bamubonaho.
Yagize ati “Njye na Mowzey twari dufitanye umubano wihariye, uriya mugabo ndamukunda n’umutima wanjye wose ariko hari igihe twagezemo tunyura mu bintu bibi cyane. Nashatse ko abana bacu bibuka papa wabo mu buryo butandukanye nubwo nabonye. Ni yo mpamvu twatandukanye.”
“Nashakaga kumurinda we n’abana ndetse n’urukundo bamufitiye, ndabizi byaramugoye, natwe byaratugoye, umuhungu n’umukobwa wanjye bari bato, nahisemo kugenda kugira ngo mbarinde.”
N’ubwo Radio ari umwere muri iki kibazo, Lilian Mbabazi, yavuze ko ibikorwa bye n’ibindi byari bimukikije ari bimwe mu byagize ingaruka ku mubano wabo.
N’ikiniga cyinshi yagize ati “Si uko Mowzey yakoze ikintu kibi, ahubwo ibintu byari bimuzengurutse, abantu bari kumwe na we kandi mfite abana bato n’inshingano zo kubarinda. Mowzey yashoboraga kugenda akamara amezi abiri ari mu bitaramo nkasigarana n’abana kandi nanjye mfite gukora umuziki ariko abana ni bo bazaga mbere y’ibyo.”
Lilian Mbabazi avuga ko aticuza kuba yaratandukanye na Mowzey Radio, yizera ko inzira y’ubuzima iyobowe n’imbaraga z’Imana.
Yakomeje ati “Nta kundi nari kurinda Mowzey n’abana uretse kuba dutandukanye kugira ngo twishyire ku murongo. Ni uko byagenze, buri ntambwe yose dutera Imana iba izi ikizakurikaho, ntabwo mbyicuza, n’iyo mpaguma hari icyari kuba.”
Lilian Mbabazi yavuze ko mbere y’uko Mowzey Radio yitaba Imana hari gahunda y’uko basubirana bakarera abana babo bari kumwe.
Uyu muhanzikazi kandi yavuze ko atongeye kujya mu rukundo nyuma ya Mowzey Radio ndetse nta gahunda afite yo kongera gukundana bitewe n’inshingano afite gusa ngo hagize n’uboneka yaba afite urukundo rurenze urwo yabonye.
Mowzey Radio witabye Imana ku wa 1 Werurwe 2018 yatangiye gukundana na Lilian Mbabazi bakiri ku ishuri muri Kaminuza ya Makerere urukundo rwabo rukura kurushaho ubwo bahuriraga mu ndirimbo “Where you are” Itsinda Blue*3 ryafatanyije na Goodlyfe.
Singer Lilian Mbabazi discusses her relationship with the late Mowzey Radio and and explains why they had to separate.
(📹: Swangz Avenue/yt) pic.twitter.com/16wqQtg83m
— Baboon Forest Entertainment (@BaboonForestEnt) January 7, 2024



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!