Iki gitaramo cyo mu Mujyi wa Huye kizakurikirwa n’ibindi bizabera i Gicumbi, Ngoma, Rubavu, hakurikireho Umujyi wa Kigali hanyuma ku itariki ya 24 Kamena 2017 habe igitaramo cya nyuma ari nacyo kizatangirwamo igikombe.
Abahanzi bose uko ari icumi baraye mu Mujyi wa Huye ndetse bakaba bafashe umwanya wo gukora imyitozo yo kuririmba mu buryo bwa Live bitegura iki gitaramo. Mbere y’uko gitangira, buri muhanzi mu baganiriye na IGIHE yahamije ko intego nyamukuru ari ukwegukana igikombe.
Nyuma y’iki gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Huye, ababahanzi bazajya gukorera ikindi mu Mujyi wa Gicumbi tariki ya 27 Gicurasi 2017.
Primus Guma Guma Super Star, itegurwa n’uruganda rwa Bralirwa rubinyujije mu kinyobwa cya Primus, kuri iyi nshuro ririmo abahanzi Danny Nanone, Bull Dogg, Christopher, Social Mula, Davis D, Mico The Best, Dream Boyz, Active, Paccy na Queen Cha.
Kuva irushanwa ryatangira aba bahanzi bari gutorwa hakoreshejwe ubutumwa bugufi aho umuntu yandika umubare uranga umuhanzi akohereza kuri 4343.
UKO IGITARAMO CYOSE CYAGENZE
Iki gitaramo kibimburiye ibindi bine bisigaye ngo irushanwa risozwe. Muri uyu mwaka hari umwihariko mu bitaramo bizaba kuko byagabanyijwe bikava ku munani byari biriho mu mwaka ushize, ubu byagizwe bitanu bizakorwa mu buryo bwa Live gusa bitandukanye n’ibyari bimenyerewe.
Muri uyu mwaka Blarirwa yazanyemo indi mpinduka ikomeye ku bahanzi batorewe guhatanira iri rushanwa kuko abatowe bose bafite imyaka iri hagati ya 18-35 y’amavuko mu rwego rwo kurushaho kurihindura ryiza.
– Abagize akanama nkemurampaka bamaze kuhagera. Uyu mwaka kagizwe na Tonzi, Aimable Twahirwa na Lion Imanzi nk’uko byari bisanzwe ubushize. Akanama nkemurampaka kayoboye na Aimable Twahirwa, umugabo usanzwe ufite ubuhanga bukomeye mu muziki.
– Social Mula ni we uhamagawe kuri stage nk’umuhanzi ugiye kubimburira abandi ku rubyiniro mu Mujyi wa Huye. Ahise ahera ku ndirimbo ’Amahitamo’ iri mu zatumye akundwa cyane muri iyi minsi.
– Umuraperi Bull Dogg wigeze kwiga igihe gito mu yahoze yitwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda asesekaye imbere y’abafana bamwakiriza amashyi menshi abandi bajya mu bicu nk’ikimenyetso cy’uko injyana ya Hip Hop ishyigikiwe cyane. Nyuma yo kuririmba iyitwa ’Kaza Roho’ agize ati "Mbabwije ukuri, ntwaye iki gikombe sinazibagirwa na rimwe ko abantu b’i Butare bamfashije kuba umunigga w’umukire. Hano nahabaye kera."
– Danny Nanone ahise akurikiraho mu ndirimbo ’Njye Ndarapa’. Yazanye itsinda ry’ababyinnyi n’abasore bamubyinira.
– Christopher ukora injyana ya RnB asesekaye imbere y’abafana, yinjiye aririmba iyitwa ’Ijuru rito’ agace gato nyuma ahita aririmba ’Uwo munsi’ abafana barimo kumufasha kuyiririmba mu buryo bugaragaza ko indirimbo ze bazizi neza.
– Active isanzwe izwiho ubuhanga mu kubyina, yongeye kwerekana ko ari itsinda rifite umwihariko mu buryo yitwaramo imbere y’abafana. I Huye baririmbe iyitwa ’Final’ na ’Pole’.
– Dream Boyz bageze imbere y’abafana babyina mu buryo bujya kwisanisha n’imbyino zo muri Congo. Mbere y’uko baririmba, Platini abanje kubwira abafana ngo bazamure amaboko. Baririmbye iyitwa ’70’ na ’Bucece’.
– Davis D wamamaye abikesha indirimbo ’Biryogo’, akurikiye Dream Boyz ahera ku yitwa ’Mariya Kaliza’.
– Queen Cha winjiye mu irushanwa bwa mbere ageze imbere y’abafana ahera ku ndirimbo ’Kizimya mwoto’. Mu baje kumushyigikira harimo mubyara we Safi n’abandi bavandimwe be basanzwe batuye i Huye.
– Mico The Best wari umaze imyaka ibiri atitabira Primus Guma Guma Super Star yongeye kugaruka. I Huye yaririmbye ’Umugati’ na ’Indahiro’.
– Oda Paccy ni we usoje igitaramo cya PGGSS cyabereye mu Mujyi wa Huye.
Nsabimana François uherutse kwegukana imodoka ya Pick up ifite agaciro k’asaga miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda muri gahunda ya “ Babongere”, yashyikirijwe imodoka ye mu maso y’abakunzi b’umuziki ndetse Bralirwa inashishikariza abantu gukomeza gukunda ikinyobwa cya Primus.
Amafoto: Niyonzima Moses


















TANGA IGITEKEREZO