00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yabyinishije Abanya-Kigali biratinda: Ibyaranze igitaramo cya Davido muri BK Arena (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Serge, Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 December 2025 saa 05:09
Yasuwe :

Davido uri mu bakomeye mu muziki wa Afurika yakoreye igitaramo cy’amateka muri BK Arena, cyaranzwe n’ubwitabire buri hejuru.

Uyu muhanzi yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu munsi, mbere y’amasaha make ngo iki gitaramo cye kibe.

Reba ibyaranze igitaramo cya Davido i Kigali:

23:25: Davido ageze ku rubyiniro

Davido wari utegerejwe na benshi mu gitaramo muri BK Arena ageze ku rubyiniro, yakiranwa ibyishimo bidasanzwe by’abafana be.

Ahereye ku ndirimbo ze zakanyujijeho mu bihe byashize nka ‘Dami Duro’.

Yakomereje ku zindi ndirimbo ze zigezweho nka ‘10 Kilo’ yasohotse muri uyu mwaka wa 2025. Nubwo iyi ndirimbo ari nshya yasanze abenshi mu bakunzi be bo mu Rwanda bayizi, ku buryo bayiririmbanye.

Yageze ku ndirimbo ‘Aye’ yasohotse mu myaka 11 ishize ibintu birahinduka. Ni imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane kugeza ubu.

Indi ndirimbo yashimije abakunzi ba Davido ni ‘Blow your Mind’ yakoranye na Chris Brown, bigeze kuri ’Ogechi’ yasohotse mu 2024 na ’Twe Twe’ yakoranye na Kizz Daniel biba akarusho.

Nubwo Davido amaze isaha irenga ku rubyiniro imbaraga ziracyari zose, ndetse kuva yatangira kuririmba abakunzi be barahagaze, ari nako bamufasha kubyina.

Kuva Davido yagera ku rubyiniro nta karuhuko arafata.

Akomereje ku ndirimbo nka ‘Unavailable’ yakunzwe cyane mu minsi yashize.

Mbere y’uko aririmba ‘With You’ yakoranye na Omah Lay, Dj Ecool yabanje gusubira ku rubyiniro asaba abari muri BK Arena bose gucana amatoroshi ya telefone zabo. Davido yahise yanzika n’iyi ndirimbo ari nayo yasorejeho.

23:10: Davido yabanjirijwe ku rubyiniro na DJ Ecool

Mbere y’uko Davido agera ku rubyiniro yabanjirijwe n’umu-Dj we akaba n’inshuti ye magara, Ecool, wacuranze indirimbo ze zitandukanye, ndetse n’izindi zikunzwe ziganjemo izo mu njyana ya ‘Afrobeat’.

22:40: Dj Alisha yahacanye umucyo

Dj Alisha, Umunyarwandakazi ukorera akazi ko kuvanga imizi muri Uganda, agiye ku rubyiniro ibintu bihindura isura. Yacuranze indirimbo ziganjemo iziri mu njyana ya ‘amapiano’.

22:40: Dj Toxxyk na Dj Marnaud batigishije BK Arena

Dj Toxxyk na Dj Marnaud bari mu beza u Rwanda rufite mu kuvanga imiziki, bahawe umwana wo gusururutsa abari muri iki gitaramo nyuma yo kuva ku rubyiniro kwa Riderman.

Kuva bageze ku rubyiniro kugeza baruvuyeho bashimishije bidasubirwaho abakunzi b’umuziki, mu njyana ziganjemo ‘amapiano’ na ‘3-Step Afro House’.

Ubwo bari ku rubyiniro, inyuma muri screen hatambukaga amafoto yabo na nyakwigendera Dj Miller wari inshuti yabo magara.

22:00: Kitoko yageze ku rubyiniro yari akumbuwe

Kitoko wari umaze imyaka myinshi aba mu Bwongereza ni umwe mu bahanzi bari bitezwe cyane muri iki gitaramo.

Ubwo yari ahamagawe ku rubyiniro, abakunzi be bagaragaje ko bari bamukumbuye cyane, nawe ntiyatinzamo atangira kubaririmbira indirimbo ze zakunzwe cyane.

Iki nicyo gitaramo cya mbere Kitoko agaragayemo kuva yafata icyemezo cyo gutaha mu Rwanda.

Uyu muhanzi yarushijeho gutanga ibyishimo muri BK Arena ubwo yari ageze ku ndirimbo ‘Thank You Kagame’ yakoreye Umukuru w’Igihugu. N’abari bicaye bahagurutse batangira kuyibyina.

Nyuma yo kuva ku rubyiniro, Kitoko yakorewe mu ngata na Riderman, umwe mu baraperi b’Abanyarwanda bamaze igihe bafite igikundiro.

Riderman yaririmbiye muri BK Arena yamaze kuzura abakunzi b’umuziki, bagiye binjira gake gake.

21:40: Juno yaririmbanye na Ariel Wayz, birangira basomanye

Juno Kizigenza ni umwe mu bahanzi bishimiwe cyane muri BK Arena. Yagiye ku rubyiniro akurikiye Ariel Wayz bakanyujijeho mu rukundo.

Yaririmbiye abakunzi be indirimbo zirimo ‘Igitangaza’, ‘Yaraje’ n’izindi.

Ageze ku ndirimbo ‘Away’, Juno Kizigenda yahamagaye ku rubyiniro Ariel Wayz bayikoranye. Abafana batunguwe n’uburyo aba bombi bahoberanye.

Ubwo Juno Kizigenza na Ariel Wayz bari barangije kuririmba indirimbo ‘Away’ bakoranye, basomanye, abafana induru bayiha umunwa.

20:00: Logan Joe yitwaye neza ku rubyiniro

Logan Joe ni umwe mu basore bari kuzamuka neza mu muziki nyarwanda. Yongeye kubishimangira ubwo yageraga ku rubyiniro rwa BK Arena, bitewe n’uburyo abakunzi be bamwakiranye ibyishimo bidasanzwe.

Yahereye ku ndirimbo ye ‘tricky’, akurikizaho ‘Ntiwamvamo’, indirimbo yafatanyije na Kenny K Shot. Izi zose yaziririmbye ajyana n’abafana be ijambo ku rindi.

Byabaye akarusho ageze ku ndirimbo ‘Whatever’ yahuriyemo na Kivumbi King. Yasabye abakunzi be gucana amatara ya telefone zabo, nabo babikora ku bwinshi.

Nyuma y’iyi ndirimbo, yakurikijeho ‘Kibonumwe’ nayo iri mu zakunzwe.

Nyuma yo kuva ku rubyiniro kwa Logan Joe, yakurikiwe na Ariel Wayz, wasusurukije abakunzi be mu ndirimbo nka ‘Shayo’ n’izindi ze zakunzwe.

Ku rubyiniro, uyu mukobwa yacurangiwe na Symphony Band yahozemo.

20:12: KidFromKigali ageze ku rubyiniro

KidFromKigali niwe ubimburiye abandi bahanzi bari buririmbe muri iki gitaramo kugera ku rubyiniro.

Uyu muraperi yahereye ku ndirimbo ye ‘Umwana w’i Kigali’, akurikizaho iyo aherutse gushyira hanze yise ‘Yububu’, yayihuriyemo na Mike Kayihura.

KidFromKigali atangiye kuririmba mu gihe bigaragara ko umubare w’abafana muri BK Arena ukiri muto.

KidFromKigali yatunguye abakunzi be azana ku rubyiniro umuhanzi uri mu bakiri kuzamuka muri Uganda ariko bakunzwe, Axon.

Ageze ku ndirimbo ‘Muraho’ abari muri BK Arena, bamufasha kuyiririmba no kuyibyina karahava. Iyi ndirimbo ni imwe mu zatumye uyu muraperi akundwa cyane.

Nyuma yo kuva ku rubyiniro kwa KidFromKigali, Zuba Mutesi uri muri ba MC n’abanyamakuru bagezweho i Kigali niwe uri gususurutsa abitabiriye igitaramo cya Davido muri BK Arena.

19:30: Abantu baracyinjira muri BK Arena icagase

Nubwo byari biteganyijwe ko iki gitaramo gitangira Saa 18:00, Saa 19:30 zigeze abantu bacyinjira, ndetse BK Arena irimo umubare muto w’abafana.

Abamaze kwinjira muri BK Arena, bari gususurutswa n’umuziki bari kuvangirwa na Dj Annab.

18:10: Davido asoje Soundcheck

Davido yageze muri BK Arena, akora Soundcheck ngo yumve niba amajwi aza gusohoka neza mu byuma. Ni igikorwa kibaye nta mufana n’umwe urinjira muri iyi nyubako.

Biteganyijwe ko nyuma yo gukora Soundcheck, igitaramo kiza gutangira mu kanya katarambiranye.

Uko amasaha yigira imbere ni nako umubare w’abafana bari kuri BK Arena ugenda wiyongera.

Aba mbere bageze muri BK Arena

Nubwo amasaha akiri mabisi, ab’inkwakuzi biganjemo urubyiruko bageze muri BK Arena. Ni inyubako ubona ko yarimbishijwe bidasanzwe, cyane cyane bigizwemo uruhare n’uruganda rwa SKOL rwateye inkunga iki gitaramo, binyuze mu kinyobwa cya SKOL MALT.

Uretse Davido, iki gitaramo kiragaragaramo abahanzi nyarwanda nka Kitoko, Riderman, Ariel Wayz, Juno Kizigenza, Kid from Kigali, DJ Marnaud, DJ Toxxyk, DJ Alisha n’abandi banyuranye.

Ni ku nshuro ya kane Davido agiye gutaramira mu Rwanda aho ubwa mbere yahataramiye mu 2014 mu gitaramo cyari icyo ‘Kwibohora ku nshuro ya 20’.

Bwa kabiri yahagarutse mu 2018 ubwo yari ari mu rugendo rw’ibitaramo yari yise ‘30 Billion Africa Tour 2018’.

Icyo gihe yafatanyije n’abahanzi barimo Buravan, Charly na Nina ndetse na Riderman.

Davido aheruka gukorera igitaramo i Kigali mu 2023 mu Iserukiramuco rya Giants of Africa Festival ryabereye muri BK Arena guhera tariki 13 - 19 Kanama 2023.

Amafoto: Nzayisingiza Fidele na Rusa Willy Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages