Ku isaha ya saa munani nibwo umuhanzi wabimburiye abandi Mico The Best yageze imbere y’abafana, igitaramo cyatangiye mu bafana hari ubukonje gusa nyuma byagiye bihinduka ariko bigeze ku musozo Danny Nanone aririmba bishima kurushaho, igitaramo cyasojwe ubona ku maso y’abafana bagikeneye gutarama.
Iki gitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bwinshi ugereranyije n’ibyabanje ndetse buri muhanzi yari afite abafana benshi ibi bikaba byagiye biha abahanzi amahirwe ndetse n’icyizere cyo kubona amanota mu irushanwa.
Abahanzi bose uko ari icumi bakoze iyo bwabaga ngo bereke akanama nkemurampaka ko bahagaze neza. muri iki gitaramo buri muhanzi yumvikanishaga ko ari we ukwiye kuzahabwa igihembo gusa biracyari ingorabahizi kuko hasigaye ibitaramo bitatu ikizabera i Ngoma, Rubavu ndetse n’ikizapfundikira iri rushanwa kizabera mu Mujyi wa Kigali.
Igitaramo gitaha kizabera mu Mujyi wa Ngoma ku itariki ya 3 Kamena 2017, gusa ku rundi ruhande abahanzi bakomeje gutorwa binyuze kuri telefone.
Primus Guma Guma Super Star ni irushanwa ritegurwa na Bralirwa na EAP , riba buri mwaka mu Rwanda rigahuza abaririmbyi bakunzwe kurusha abandi mu gihugu.
UKO IGITARAMO CYAGENZE MURI RUSANGE
Nk’uko bisanzwe, ibitaramo by’umuziki mu Karere ka Gicumbi byitabirwa mu buryo bukomeye, icya Primus Guma Guma Super Star cy’uyu mwaka nacyo cyahuruje imbaga ndetse umubare munini w’abaje biganjemo abakibyiruka.
Urebye mu bafana, abenshi baje bitwaje ibyapa buri wese yerekana umuhanzi ashyigikiye nk’ikimenyetso cy’uko iri rushanwa rimaze kwigarurira umubare munini w’abafana.

-Ku isaha ya saa saa saba n’iminota 35, akanama nkemurampaka kamaze kugera aho iki gitaramo kiri kubera. Dj Ira, uri mu bakobwa bahagaze neza mu kuvanga imiziki mu Rwanda ubu ni we uri gucuranga, abafana na bo bagasimbuka bagaragaza ko hari hashize igihe badatarama.








– Mico The Best abimburiye abandi bahanzi ku rubyiniro mu Mujyi wa Gicumbi, ahereye ku ndirimbo 'Kure'.



– Christopher ahagamawe ku rubyiniro abafana bazamura amajwi bagaragaza ko bamwishimiye bahita banamukomera amashyi. Yinjiye aririmba 'Ijuru rito' arangije arabasuhuza. Yakurikijeho 'Abasitari' na 'Birahagije'.





– Bull Dogg, umwe mu baraperi bakunzwe cyane muri iyi minsi yinjiriye mu ndirimbo 'Imfubyi', abafana batangiye bamufasha kuyiririmba abandi bagasimbukira hejuru. Yaririmbye 'Kaza roho' na 'Nyiringoma'.



– Dream Boyz bakurikiyeho, basesekaye imbere y’abafana baririmba injyana isanzwe imenyerewe muri Congo irangwa no gukaraga umubyimba cyane.





– Umuririmbyi Social Mula yakiriwe ku rubyiniro, aje abaza abafana niba bameze neza ahita aririmba iyakunzwe cyane yitwa 'Ku ndunduro'.


– Active mu ndirimbo 'Active Love' biherekejwe no gukata umuziki basanzwe bazwiho babashije gushimisha abafana mu Mujyi wa Gicumbi.

![Producer Clement[wambaye umukara] yaje kureba igitaramo](https://spipimg.igihe.com/jpg/ry6b8237-2.jpg)








– Queen Cha ahise akurikiraho, ni ubwa mbere ageze mu Mujyi wa Gicumbi, abafana barimo kumwitegereza cyane ku buryo bigaragara ko 'batari bamumenyereye'.




– Davis D winjiye bwa mbere muri Primus Guma Guma, ahereye ku ndirimbo 'Mariya Kaliza' ifite umudiho ubyinitse, nyuma aririmbye iyitwa 'My People' nayo yo muri uyu mujyo.






– Umuraperi Oda Paccy ageze imbere y'abafana b'umuziki i Gicumbi, abanje kubaganiriza ababaza uko bamerewe nyuma aririmba 'No Body' ayirangije akurikizaho 'Rendez-Vous'.




– Umuraperi Danny Nanone ni we uherukiye abandi muri iki gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Gicumbi. Yaririmbye iyitwa 'Narya Dance' asoreza ku yitwa 'Ikirori' yishimiwe ku rwego rukomeye abafana hafi ya bose muri stade bayibyinnye ivumbi riratumuka.






Amafoto: Moses Niyonzima




Ibitekerezo 0