00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto yihariye y’igitaramo gisoza urugendo rwa Primus Guma Guma

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 10 June 2017 saa 02:08
Yasuwe :

Irushanwa rihuza abahanzi bakomeye mu muziki w’u Rwanda, Primus Guma Guma Super Star ryabereye mu Mujyi wa Rubavu ahari ubwitabire bukomeye bw’abakunzi ba muzika.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2017 mu Karere ka Rubavu habereye igitaramo gisoza urugendo rw’ibitaramo bizenguruka igihugu bya Roadshow byabereye mu turere dutandukanye.

Igitaramo cya mbere cya Primus Guma Guma Super Star 7 cyabereye mu Mujyi wa Huye kuwa 20 Gicurasi 2017 nyuma bikomereza i Gicumbi no mu Mujyi wa Ngoma aho aba bahanzi baheruka gutaramira.

Mu Mujyi wa Rubavu bimenyerewe ko igitaramo kihabera mu bya PGGSS gisozwa n’ubushyuhe bukomeye ndetse n’ubwitabire ku rwego rukomeye gusa muri uyu mwaka ntabwo haje abantu benshi nk’uko byabaga byifashe mu myaka yashize.

Igitaramo cyabereye ku kibuga cya Nengo ukinjira mu Mujyi wa Rubavu aho uba witegeye neza ikiyaga cya Kivu. Abafana bari batangiye kwinjira guhera saa yine za mugitondo, abenshi baje bitwaje ibyapa biriho amafoto n’amazina y’abahanzi buri wese n’uwo ashyigikiye.

UKO IGITARAMO CYAGENZE UMUNOTA KU WUNDI

Ubwitabire si bwinshi nk'uko byari bimenyerewe ku bitaramo bibera i Rubavu
Iri rushanwa ritegurwa na Primus


– Dj Bissosso ni we watangiye ushyushya abafana mu ruvange rw’indirimbo zigezweho haba mu Rwanda, Nigeria, izo muri Amerika n’i Burayi.


– Abahanzi bose uko ari icumi bamaze kugera ku kibuga cya Nengo ahagiye kubera igitaramo cya nyuma gisoza irushanwa.


– Danny Nanone ni we ubanjirije abandi kuririmba muri iki gitaramo, ahereye ku ndirimbo nshya yasohoye yitwa ’Soldier’ ahise avuga ko ’ayimurikiye i Rubavu kuko ari akunda abafana be muri aka gace. Danny akurikijeho iyitwa ’Ikirori’ amaze kuyiririmba avuga ko ’ntibyoroshye guhagurutsa abafana ku muhanzi uririmbye bwa mbere ariko i Rubavu ndabikoze’.

Mu bafana ni gutya byari byifashe Danny Nanone aririmba

– Davis D mushya mu irushanwa akurikiyeho mu ndirimbo ze zifite umudiho ubyinitse gusa ubushyuhe mu bafana bwagabanutse si nka mbere, ageze ku yatumye amenyekana cyane yitwa ’Biryogo’ abafana baramwishimiye cyane bigaragaza ko iyi ndirimbo izwi cyane.

– Active binjiye baririmba ‘Nicyo naremewe’ mu majwi yabo y’umwimerere bayisoje bahita babyina. Kuri uyu munsi ntibaherejwe n’itsinda ry’ababyinnyi nk’uko byagenze mu bindi bitaramo. Basoje kubyina abafana babaha amashyi y’urufaya nyuma bahita baririmba iyitwa Slow Down na Final.

– Itsinda Dream Boyz risesekaye ku rubyiniro, rihereye ku ndirimbo bise ’70’, baje bambaye imyenda isa [ishati z’amabara y’umukara n’umweru avanze] n’amapantaro y’umweru. Mbere yo kuririmba iyitwa ’Bucece’ babanje gushimira ababafashije muri ibi bitaramo byabereye mu gihugu hose.


– Umuririmbyi Social Mula ahise akurikiraho mu ndirimbo ze zituje, abafana bamwakiranye urugwiro maze na we ahita aririmba iyitwa ’Ku Ndunduro’ maze bamufasha kuririmba ku buryo byumvikana ko bazi neza amagambo agize indirimbo ze.

MC Kate Gustave na Buryohe nibo bayoboye igitaramo

– Umuraperi Bull Dogg arahamagawe ibintu bihindura isura, abafana bagiye mu bicu ndetse batangira kuririmba imwe mu mirongo igize indirimbo ze na we ahita aririmba iyitwa ’Nk’umusaza’ na bo bakamuherekeza bamufasha kuririmba.

Bull Dogg agihamagarwa ni gutya mu bafana byari bimeze
Bamwakiranye urukundo rukomeye

– Christopher yinjiye acuranga gitari mu ndirimbo ’Abasitari’ abafana bamufashije kuyiririmba, mu byishimo byinshi ahita akurikizaho iyitwa ’Birahagije’ abafana be i Rubavu barushaho kujya mu bicu ndetse barabyina ivumbi riratumuka. Asoje abwira abafana ko icyamuzanye mu irushanwa ari ugutwara igikombe.

Umuziki ushobora kuba wabaye mwinshi ukabangamira ingoma z'amatwi kuri bamwe
Christopher yatangiye aririmba 'Abasitari' akanacuranga gitari
Abafana bamweretse urukundo...
Ati 'Hagarika umuziki ndirimbane n'abafana banjye'

– Queen Cha na we ukiri mushya mu irushanwa ageze imbere y’abafana i Rubavu abanza kuririmba iyitwa ‘Icyaha ndacyemera’ akurikizaho iyitwa ‘Kizimya mwoto’ yakoranye na mubyara we Safi Madiba.

Ubwo Queen Cha yaririmbaga byari bigoye kubona abafana banyeganyega

– Oda Paccy akurikiye mugenzi we Queen Cha ahera ku ndirimbo ’No Body’ yakoreye muri Waasafi Records muri Tanzania. Yageze ku yitwa ’Umusirimu’ ahamagara ababyinnyi be baza kumufasha maze bakata umuziki.

– Mico The Best asoje igitaramo. Mbere yo kuririmba abanje kubwira abafana ko ’akora umuziki wa Afrobeat nyayo kandi ko nta mikino ajya azana muri iyi njyana’.

Bamwe mu bayobozi ba Bralirwa bakurikiranye igitaramo cya nyuma mu bizenguruka igihugu 'Roadshow' cyabereye i Rubavu

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages