Ibi bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ bitegurwa na East African Promoters (EAP) ku bufatanye na MTN Rwanda, Primus na BPR Bank Rwanda Plc, biri kuba ku nshuro ya karindwi.
Musanze yakiriye igitaramo cya gatandatu, yakurikiye Huye, Ngoma, Muhanga, Karongi na Nyagatare muri uyu mwaka, aho kuri uyu wa Gatandatu haririmbye abahanzi umunani bari gususurutsa abitabira iri serukiramuco aho rizagera hose.
Nk’uko bimaze kumenyerwa, Amalon ni we wabanje ku rubyiniro, hakurikiraho Ross Kana, Marina, Kivumbi, Bushali na Kenny Sol mbere y’uko Riderman wegukanye PGGSS mu 2013 ahabwa iminota 30 yo gususurutsa abatari bake bari muri Stade Ubworoherane.
Uyu muhanzi mukuru w’umunsi, yatangiriye ku ndirimbo “Horo” yakoze mu 2012, ayikurikiza “Karibu Nyumbani” yafatanyije n’abandi bahanzi mu 2020, “Mambata” ya 2019 na “Warikiniraga” y’uyu mwaka, “Romeo & Juliet" yakoranye na Dream Boyz mu 2018 na “Niko nabaye” yakoranye n’abandi bahanzi benshi mu 2018, ni izindi ndirimbo eshanu uyu muhanzi yaririmbye.
“Cugusa” yakoze mu 2014 na “Abanyabirori” ya 2013, ni izindi ndirimbo za Riderman zishimwe cyane, zibyinwa na benshi, ndetse aba ari zo asorezaho.
Nyuma yaho ni bwo Davis D na Chriss Eazy bataramiye abitabiriye iki gitaramo, na bo bakoresha iminota igera kuri 30 nk’uko biba biteganyijwe.
Igitaramo cya karindwi ari cyo kizasoza ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’ kizabera i Rubavu ku wa Gatandatu utaha, tariki ya 1 Kanama.
UKO IGITARAMO CYOSE CYAGENZE:
21:15: Chriss Eazy yahaye akanozangendo Abanya-Musanze
Chriss Eazy ni we waririmbye nyuma mu bahanzi bitabiriye igitaramo cya gatandatu cya “MTN Iwacu Muzika Festival 2026” cyabereye kuri Stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze kuri uyu wa Gatandatu.
Nyuma yo kwinjirira muri “Sambolela”, uyu muhanzi yakurikijeho “Inana”, “Basi sori”, “Sekoma” na “Bana”.
Chriss Eazy yahise abwira ab’i Musanze ko abafitiye ‘surprise, ku rubyiniro hahinguka Utah Nice bafatanya kuririmba “My Mind” baheruka gushyira ahagaragara, iri mu zigezweho n’i Musanze nk’uko byagaragaye.
Iyo ndirimbo irangiye, Utah Nice yavuye ku rubyiniro, Chriss Eazy akomeza na “Jugumila” yasorejeho.
20:42: Chriss Eazy ni we ugiye gusoza igitaramo
Rukundo Christian uzwi nka Chriss Eazy ni we wa nyuma mu bahanzi bari bategerejwe i Musanze kuri uyu wa Gatandatu, muri ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’, ugiye ku rubyiniro.
Uyu muhanzi yahereye ku ndirimbo “Sambolela” yakoze mu 2024.
20:35: Davis D yemeje Abanya-Musanze
Nyuma yo kwinjirira mu ndirimbo “Biryogo”, Davis D yakurikijeho “Ifarashi” na “Micro” zishimiwe muri iki gitaramo cya gatandatu cya ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026.’ Hari mbere yo kuririmba izindi zirimo “Lolo”, “Turarenze” na “Dede”.
Indirimbo yasorejeho ni “Itara” iri mu ze zakunzwe, aho yabanje gusaba ab’i Musanze gucana amatoroshi ya telefoni, babikoze atangira kuririmba.
20:00: Davis D yageze ku rubyiniro
Umuhanzi Icyishaka David wamenyekanye nka Davis D yageze ku rubyiniro rw’i Musanze, yinjirira mu ndirimbo ‘Biryogo” yakoze mu 2015.
Ni umuhanzi wa karindwi ugeze ku rubyiniro rwo kuri uyu wa Gatandatu, mu bahanzi umunani basusurutsa ibitaramo byose bya “Iwacu Muzika Festival 2026” aho bizanyura hose.
19:57: Riderman yasubije Abanya-Musanze mu bihe
Umuhanzi mukuru w’umunsi, Gatsinzi Emery ‘Riderman’ wegukanye Primus Guma Guma Super Star mu 2013, yatanze ibyishimo ku bitabiriye igitaramo cya gatandatu cya ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’ kiri kubera kuri Stade Ubworoherane.
Mu ikote ry’umukara, ipantalo y’umukara n’ingofero y’umukara, uyu muraperi watumiwe mu iserukiramo rya MTN Iwacu Muzika kuri uyu wa Gatandatu, yatangiriye ku ndirimbo “Horo” yakoze mu 2012. Ni indirimbo benshi bagaragaje ko bazi neza, bajyana na we kuva itangiye kugeza irangiye.
“Karibu Nyumbani” yafatanyije n’abandi bahanzi mu 2020, “Mambata” ya 2019 na “Warikiniraga” y’uyu mwaka, “Romeo & Juliet" yakoranye na Dream Boyz mu 2018 na “Niko nabaye” yakoranye n’abandi bahanzi benshi mu 2018, ni izindi ndirimbo eshanu uyu muhanzi yaririmbye.
“Cugusa” yakoze mu 2014 na “Abanyabirori” ya 2013, ni izindi ndirimbo za Riderman zishimwe cyane, zibyinwa na benshi, ndetse aba ari zo asorezaho mu minota 30 yamaze ku rubyiniro.
19:27: Riderman yageze ku rubyiniro
Umuhanzi mukuru w’umunsi, Gatsinzi Emery ‘Riderman’ wegukanye Primus Guma Guma Super Star mu 2013, yageze ku rubyiniro rwa Stade Ubworoherane, mu gitaramo cya gatandatu cya ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’, aririmba akapera.
Uyu muraperi yahise aririmba indirimbo “Horo” yakoze mu 2012, aho ubona ko abenshi bayizi ndetse bajyana na we mu mirongo.
19:13: Kenny Sol yerekanye itandukaniro i Musanze
Nyuma yo gusoza “Haso” yinjiriyemo, Kenny Sol yaririmbye “Ikinyafu” yakoranye na Bruce Melodie, akurizaho “Igitangaza yakoranye na Juno Kizigenza na Bruce Melodie.
Uyu muhanzi wa gatandatu w’umunsi mu batarama muri MTN Iwacu Muzika Festival, yahise akurikizaho “Joli”, “Umurego”, “Phenomena” na “Molomita”.
Kenny Sol yasabye abari muri Stade gucana amatoroshyi ya telefoni, ubundi aririmba “Haje gushya” yatumye hafi ya bose babyina, aba ari na yo asorezaho.
18:42: Kenny Sol yageze ku rubyiniro
Rusanganwa Norbert uzwi nka Kenny Sol mu muziki, yagiye ku rubyiniro rw’i Musanze ari umuhanzi wa gatandatu mu bari gususurutsa abitabira “MTN Iwacu na Muzika Festival 2026”.
Uyu muhanzi wambaye ipantalo n’ishati by’umukara bisa, yinjiriye mu ndirimbo “Haso” yakoze mu 2021.
18:40: Bushali yishimiwe i Musanze
Ubwo Bushali yajyaga ku rubyiniro rw’iki gitaramo cya gatandatu cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026, I Musanze hari hatangiye kwijima ndetse n’akabeho katangiye kwiyongera, ariko abakunzi b’umuziki we babyinnye ivumbi riratumuka.
Uyu muhanzi wa gatanu w’umunsi, yaririmbye izindi zirimo “Umwirabura”, “Kurura”, “Kugasima” na “Nituebue” na zo zishimwe cyane muri Stade Amahoro.
18:03: Bushali yageze ku rubyiniro rw’i Musanze
Umuhanzi Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali yamaze kugera ku rubyiniro rwo muri Stade Ubworoherane.
Kuri uyu mugoroba, ni umuhanzi wa gatanu ugiye ku rubyiniro mu bahanzi bari gususurutsa ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’.
Indirimbo yinjiriyemo ni “Meterese” yakoranye na Yampano mu 2025.
18:00: Kivumbi King yishimiwe i Musanze
Umuhanzi wa kane mu gitaramo cya gatandatu cya ‘MTN Iwazu Muzika Festival 2026’, Kivumbi King, indirimbo ye ya kabiri nyuma ya “Hanze” yinjiriyemo, yabaye “Kirigute”.
Kivumbi wishimiwe cyane i Musanze, yakurikijeho “Yalampaye” yakoranye na Kirikou Akili n’izindi zirimo “Wait” na “Ola”.
Nyuma y’izi ndirimbo eshanu, uyu muhanzi yashimiye Abanya-Musanze ku bwitabire bwabo, ababaza niba biteguye ko baririmbana.
Indirimbo yasorejeho i Musanze ni “Kikankane” yakoranye na DJ Pyfo.
17:35: Kivumbi King ni we ugezweho
Umuraperi Kivumbi King yageze ku rubyiniro rw’i Musanze, yinjirira mu ndirimbo “Hanze” yakoze mu 2024.
Uyu muhanzi ni uwa kane ugeze ku rubyiniro uyu munsi, mu bahanzi umunani bazitabira ibitaramo byose bya ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’.
17:30: Phil Peter yafashije Marina gushimisha Abanya-Musanze
Ubwo Marina yari asoje kuririmba “Paje” yinjiriyemo muri iki gitaramo cya gatandatu cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026, yakurikijeho izindi zirimo “Ni wowe”, “Do Me”, “Twivuyange” na “Too Much”.
Mbere yo kuririmba “Bimpame” yakoranye na Phil Peter, Marina yahamagaye Abanya-Musanze ababaza niba bakomeza, arangije aravuga ati “Mbafitiye ‘surprise’ uyu mugoroba.”
DJ Phil Peter yahise amusanga ku rubyiniro, bafatanya kuririmba iyi ndirimbo yashyize mu bicu abatari bake.
Indirimbo uyu muhanzi yasorejeho ni "Ifoto" aho na yo yakoze ikinyuranyo i Musanze nyuma yo kuyifatanyamo na DJ Phil Peter.
17:05: Marina yageze ku rubyiniro
Umuhanzi Ingabire Deborah wamenyekanye nka Marina yabaye uwa gatatu wagiye ku rubyiniro rw’i Musanze, mu bahanzi ba "MTN Iwacu Muzika Festival 2026”.
Yinjiririye mu ndirimbo "Paje" yakoze muri uyu mwaka. Ku rubyiniro ari kumwe n’ababyinnyi be bane.
17:00: Ross Kana yaririmbye indirimbo enye i Musanze
Ubwo yari asoje “Fou de Toi” yinjiriyemo, Ross Kana yakurikijeho “Sesa” yaririmbanye n’abitabiriye iki gitaramo cya gatandu cya "MTN Iwacu Muzika Festival 2026” i Musanze mu gihe kigera hafi ku minota 10.
Yayikurikije “Mami” yakoze mu 2024, mbere yo kuririmba “Molela” yakoze ku mitima ya benshi, imbamutima zikazamuka.
Iminota 29 ni yo uyu muhanzi yakoresheje ku rubyiniro.
16:31: Ross Kana yagiye ku rubyiniro
Umuhanzi Rubangura David uzwi nka Ross Kana, ni we muhanzi wa kabiri mu bari mu bitaramo bya ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’, wageze ku rubyiniro ruri muri Stade Ubworoherane i Musanze kuri uyu wa Gatandatu.
Ross Kana wambaye ipantalo n’umupira bisa, mu ibara ry’icyatsi n’ingofero y’umukara, yinjiriye muri "Fou de Toi" yakoranye na Element Eleéeh na Bruce Melodie.
16:28: Amalon yakomewe amashyi i Musanze
Ubwo yari amaze kuririmba “N’Imana” yinjiriyemo, Amalon yayikurikije “Byakubaho” na “Delira”.
Uyu muhanzi wari wamaze kwikura ikote agasigarana ijire, yahise aririmba “Impunzi”, imwe mu ndirimbo ze ubona ko Abanya-Musanze bazi neza.
Indirimbo ya gatanu ku rubyiniro yabaye “Single” yashimishije benshi, ayikurikiza “Nyirabasare” maze abashoboye kubyina bivayo.
Iminota 22 gusa yari ihagije ngo Amalon yemeze Abanya-Musanze bamukomeye amashyi ubwo yavaga ku rubyiniro rw’igitaramo cya gatandatu cya “MTN Iwacu Muzika Festival 2026.”
– 16:05: Amalon yabimburiye abandi bahanzi bari muri ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’
Abifashijwemo na Symphony Band iza gucurangira abahanzi bose, umuhanzi Bizimana Amani wamenyekanye nka Amalon, ni we wabanje ku rubyiniro i Muhanzi mu bahanzi umunani bari gususurutsa ibitaramo byose bya ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’.
Uyu muhanzi wambaye ikote rireire ry’ubururu n’ingofero, yinjiriye mu ndirimbo "N’Imana" yakoze mu 2025.
15:35: Bruno Master ufite ubumuga bwo kutabona yataramiye Abanya-Musanze
Umuhanzi ufite ubumuga bwo kutabona, Bruno Master, yahawe umwanya na we asusurutsa abitabiriye iki gitaramo cya gatandatu cya ’Iwacu Muzika Festicval 2026’ cyitabiriwe n’ab’ingeri zose.
Uyu muhanzi waririmbye anicurangira Piano, yaririmbye indirimbo ye "Forever love", ariko anasubiramo n’iz’abandi bahanzi nka "Igipimo" ya Meddy.
Mu bafatanyabikorwa ba "Iwazu Muzika Festival" y’uyu mwaka harimo Urugaga rw’Imiryango y’Abantu bafite Ubumuga mu Rwanda (UPHLS).
RFI iri i Musanze muri ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2026’
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Institute, RFI) kiri mu bafatanyabikorwa ba "MTN Iwacu Muzika Festival 2026" aho gikomeje gushishikariza Abanyarwanda gukoresha serivisi zacyo mu kubona ubutabera bunoze.
RFI ifite serivisi zikurikira:
- Uturemangingondangasano (ADN)
- Gupima ibinyabutabire n’ibiyobyabwenge
- Gupima uburozi n’ibindi bihumanya byatera urupfu
- Gupima inyandiko zigibwaho impaka
- Gusuzuma imikono(signature)
- Gusuzuma umwimerere w’impushya zo gutwara ibinyabiziga(ku bafite impushya mvamahanga)
- Gupima icyishe umuntu
- Gupima abakomeretse hagamijwe kumenya ingano y’ububabare n’ubumuga yatewe n’impanuka cyangwa gubitwa
- Gupima ibimenyetso by’ibyaha byakorewe ku ikoranabuhanga
- Gupima umwimerere w’amajwi n’amashusho hagamijwe kumenya uwakoze icyaha
- N’ibindi
Ukeneye ibisobanuro birambuye kuri serivisi za RFI, uhamagara telefoni itishyurwa 4636 cyangwa ukabandikira kuri whatsapp +25078832093 no kuri email:[email protected].
15:22: MC Buryohe yatangiye gushyushya abitabiriye igitaramo
Ntakirutimana Halifa uzwi nka MC Buryohe, uri mu bashyushyarugamba b’ibitaramo bya "MTN Iwacu Muzika Festival 2026", yageze ku rubyiniro, aho yambaye ikabutura y’ikoboyi n’ishati by’umukara.
MC Buryohe yinjiriye "Umuriro Watse" ya King James, nyuma y’iminota mike yakira mugenzi we MC Bianca Baby.
Ni mu gihe DJ Tricky ari we ugezweho mu kuvanga imiziki muri aka kanya.
15:10: DJ Dax ari gushyushya abitabiriye igitaramo
Yifashishije umuziki unyuranye urimo indirimbo z’abahanzi Nyarwanda n’abanyamahanga, DJ Dax akomeje gushyushya abari kuri Stade Ubworoherane bitabiriye igitaramo cya gatandatu cya "MTN Iwacu Muzika Festival 2026."
"MTN Iwacu Muzika Festival" igeze aho yatangirijwe bwa mbere
Muri Kamena 2019 ni bwo hateguwe bwa mbere iri serukiramuco rya Iwacu Muzika rigamije kumenyekanisha umuziki w’abahanzi Nyarwanda, ritegurwa na East African Promoters (EAP).
Ni iserukiramuco ryatangijwe ku mugaragaro n’uwari Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Nyirasafari Espérance, mu gitaramo cyabereye hano mu Karere ka Musanze ariko mu Kinigi.
Uwo mwaka ryabereye mu ruhame kugeza risorejwe i Kigali, ariko mu myaka ibiri yakurikiyeho ryabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga, ritambuka kuri Televiziyo Rwanda kubera icyorezo cya COVID-19.
Mu 2023, MTN Iwacu Muzika Festival yongeye kubera mu ruhame, iba inshuro ebyiri, abahanzi banyuranye baririmba muri ibyo byiciro byombi birimo iby’ab’umuziki ugezweho n’abaririmba injyana gakondo.
Ni mu gihe kuva mu 2024, iri serukiramuco riri kuba mu isura rifite uyu munsi aho ritumirwamo abahanzi bakunzwe mu Rwanda.
Abahanzi ba "MTN Iwacu Muzika Festival 2026" bategerejwe i Musanze
Abahanzi umunani ni bo bari gutaramira abakunzi ba muzika mu iserukiramuco ry’uyu mwaka, aho rizagera hose mu gihugu.
Abo ni Ross Kana, Amalon, Kivumbi King, Marina, Chriss Eazy, Davis D, Kenny Sol na Bushali.
Muri uyu mwaka, muri buri gace igitaramo kigezemo, hatumirwa umwe mu bahanzi begukanye irushanwa rya PGGSS ryaterwaga inkunga na Primus.
Kuri iyi nshuro utahiwe ni Gatsinzi Emery wamamaye mu muziki nka Riderman, wegukanye Primus Guma Guma Super Star ya 2013.
13:30: Abanya-Musanze bakomeje kugera ahabera igitaramo
Abaturage b’i Musanze batangiye kuba benshi kuri stade yaho, bitabiriye iki gitaramo cya gatandatu cya “Iwacu Muzika Festival 2026.”
Abahanzi b’i Musanze ni bo babanje guhabwa umwanya muri iki gitaramo.
Ni mu gihe DJ Dax ari we uri kuvanga imiziki.
Ibi bitaramo bya "Iwacu Muzika Festival’ bitegurwa na East African Promoters (EAP) ku bufatanye na MTN Rwanda, Primus ndetse by’umwihariko muri uyu mwaka hiyongereyemo BPR Bank Rwanda Plc.
Amafoto: Kwizera Remy Moses & Rugamba Alpha Bruno



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!