00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakobwa barimo impanga batsindiye kuzaserukira Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 27 January 2018 saa 03:04
Yasuwe :

Ijonjora ry’abakobwa bagomba kuzahatana ku rwego rw’igihugu muri Miss Rwanda ryasorejwe mu Mujyi wa Kigali hatoranywa abajya mu bitwaye neza bazahatana ku rwego rw’igihugu.

Igikorwa cyo gutoranya abakobwa bafite ubwiza, ubuhanga n’umuco mu Mujyi wa Kigali cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2018.

Aya majonjora yari amaze hafi ukwezi azenguruka mu Ntara hatoranywa abazakurwamo umukobwa uhiga abandi uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda agasimbura Iradukunda Elsa watowe muri Gashyantare 2017.

Ijonjora ry’ibanze ryahereye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Mujyi wa Musanze kuwa 13 Mutarama 2018, akomereza mu Burengerazuba kuwa 14 Mutarama, ajya mu Majyepfo no mu Burasirazuba, ubu ari gusorezwa mu Mujyi wa Kigali.

Abatsinze mu Majyaruguru ni Usanase Shamim Irene, Umutoniwase Paula, Ishimwe Belly Stecy, Irebe Natacha Ursule, Umuhoza Linda na Ingabire Divine.

Intara y’Uburengerazuba izaserukirwa na Uwimbabazi Aliance, Iradukunda Liliane, Neema Nina, Isimbi Chanelle na Gacukuzi Belyse.

Intara y’Amajyepfo izaserukirwa n’abakobwa icumi Dushimimana Lydia w’imyaka 18; Irakoze Vanessa w’imyaka 20; Ishimwe Noriella, afite imyaka 18; Ikirezi Mpore Marie Wivine, afite imyaka 20; Nzakorerimana Gloria, afite imyaka 20; Umunyana Shanitah, afite imyaka 18; Umuhire Rebecca, afite imyaka 19; Uwase Ndahiro Liliane, afite imyaka 20; Mushambokazi Jordan, afite imyaka 19 ndetse na Umutoniwase Anastasie w’imyaka 18.

Uburasirazuba nibwo buherutse gutora abazitabira Miss Rwanda 2018. Abakobwa batandatu bemerewe gukomeza ku rwego rw’igihugu muri iyi ntara ni Umutoni Charlotte, Munyana Shemsa, Uwineza Solange, Umutoni Fidela, Umwali Lindah na Bampire Diane.

Abakobwa biyamamaje mu Mujyi wa Kigali baragera kuri 16 ariko akanama nkemurampaka katoranyijemo barindwi bagaragaje ubuhanga kurusha abandi. Abatsinze ni Teta Shalon, Kayirebwa Marie Paul, Uwonkunda Belinda, Uwase Teta Anita, Ingabire Belinda, Umuhoza Karen na Umutoni Belise.

Mu bakobwa barindwi batsinze harimo impanga ebyiri zivukana mu nda uwitwa Umutoni Belise na Uwonkunda Belinda.

Aba bariyongera ku bandi bakobwa kuri 28 batowe mu zindi ntara Amajyaruguru, Amajyepfo, Uburengerazuba n’Uburasirazuba.

UKO IGIKORWA CYO GUTORANYA ABAKOBWA CYAGENZE

Abakobwa barindwi bazaserukira Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2018:

1. Teta Shalon
2. Kayirebwa Marie Paul
3. Uwonkunda Belinda
4. Uwase Teta Anita
5. Ingabire Belinda
6. Umuhoza Karen
7. Umutoni Belise


 5:08’: Abagize akanama nkemurampaka kagizwe na Isheja Sandrine, Dr Higiro Jean Pierre ndetse na Rwabigwi Gilbert bagiye kwiherera ngo bateranye amanota bityo hamenyekane abakobwa bemerewe gukomeza ku rwego rw’igihugu.

16. Ishimwe Joyce, afite imyaka 20, akareshya na na metero 1.70 agapima ibiro 50

Yabajijwe akamaro ka gahunda ya Ndi Umunyarwanda agira ati "Ikintu Ndi Umunyarwanda itumariye nk’urubyiruko idufasha kutwibutsa ko turi Abanyarwanda, akenshi urubyiruko uramwegera ukakubwira ko kwitwa Umunyarwanda atari ibintu bimuhesha ishema."

Dr Higiro ntiyanyuzwe amubaza gusubiramo neza igisubizo amusubirishamo ariko nabwo ntiyahamya igisubizo neza.

15. Ingabire Belinda, afite imyaka 20, akareshya na na metero 1.70 agapima ibiro 60

14. Ineza Alida Rolande, afite imyaka 19, akareshya na na metero 1.70 agapima ibiro 65

13. Umubyeyi Ruth, afite imyaka 19, akareshya na na metero 1.73 agapima ibiro 65

12. Umutoni Belise, afite imyaka 22, akareshya na na metero 1.70 agapima ibiro 51

11. Muvunyi Umutoni Tania, afite imyaka 19, akareshya na na metero 1.85 agapima ibiro 65

10. Uwase Teta Anita, afite imyaka 18, akareshya na na metero 1.72 agapima ibiro 55

9. Uwonkunda Belinda, afite imyaka 22, akareshya na na metero 1.70 agapima ibiro 50

Uyu mukobwa wize Imibare n’Ubumenyi bw’Isi yazanye n’impanga ye yitwa Belise Umutoni.

Uwonkunda Belinda yavuze ko baje kwiyamamaza babanje kubiganiraho ndetse babimenyesha nyina[umubyeyi umwe basigaranye] ndetse na we abatera akanyabugabo ko bafite ubwenge n’ubumenyi bityo ko bashobora kwitwara neza bagatsinda.

8. Kayirebwa Marie Paul afite imyaka 22, apima metero 1.70 n’ibiro 50

Yabajijwe niba koko inama mpuzamahanga u Rwanda rwakira zifite agaciro ku gihugu, asubiza agira ati "Natwe twagiye mu bihugu bifite agaciro, kuba baza iwacu berekana ko u Rwanda narwo ruri mu bihugu bifatika kandi bifite agaciro."

7. Uwase Mallion afite imyaka 21, ibiro 58 na metero 1.70

Uyu na we ari mu biyamamaje mu Ntara y’Uburasirazuba aratsindwa, na we ari mu bagerageza amahirwe aciye mu Mujyi wa Kigali. Yavuze ko impamvu agarutse ari uko Nyampinga nyawe adakwiye gucika intege.

Abajijwe ku by’imyambarire isigaye iranga urubyiruko avuga ko abenshi batacyikwiza. Bahise bamubaza ibice umwari aba adakwiye kwerekana avuga ’bibero bye n’amabere’.

6. Mutuyimana Ariane, afite imyaka 21, akareshya na na metero 1.72 agapima ibiro 60

Yabajijwe icyo yumva yakorera igihugu mu kugiteza imbere agira ati "Ikintu numva nakorera igihugu cyanjye ni ukugerageza ku myaka yanjye mfite ntarasaza ngasigazira ibyagezweho nkakigeza ku rundi rwego rwiza."

5. Umuhoza Karen, afite imyaka 19, akareshya na na metero 1.73 agapima ibiro 60

Uyu mukobwa uvuka i Remera, yavuze ko avuga neza Icyongereza, Igiswahili n’Ikinyarwanda.

Yabajijwe icyo bisobanura kuvuga ko ’u Rwanda ari igihugu cy’imisozi igihumbi’ agira ati "U Rwanda rurangwa n’imisozi myinshi cyane, urebye no ku ikarita ubona ko rudashashe."

4. Irebe Natacha afite imyaka 18, ibiro 58 na metero 1.71

Uyu yimamaje i Kayonza aratsindwa. Yabajijwe impamvu agarutse avuga ko aje gukosora ibyo yishe.

Isheja Sandrine yamubajije uko yakiriye video ye imaze iminsi icicikana asobanura nabi ’Ibiranga Inyambo’, avuga ko bitamuciye intege ari nayo mpamvu agarutse.

3. Iwacu Grace, afite imyaka 21, akareshya na na metero 1.71 agapima ibiro 50

Abajijwe akamaro k’umuganda yagize ati "Umuganda tumenyeramo amakuru menshi, abafite ibibazo bya mituweli [...] Umuganda ni ngombwa kuko tumenyeramo byinshi, urubyiruko rukwiye kuwitabira."

2. Giramata Josiane afite imyaka 19, ibiro 50 na metero 1.76

Uyu yiyamamaje ubushize mu Burasirazuba ariko aratsindwa. Yavuze ko yagarutse kwiyamamariza i Kigali kuko yumva hari ibyo yahinduye byamubujije amahirwe ubushize.

Abajijwe ikintu abona cyahimbwe ku Isi cyagiriye Abanyarwanda akamaro avuga ko ari telefone kuko yoroheje itumanaho no guhanahana amakuru.

1. Teta Shalon, afite imyaka 20, akareshya na na metero 1.70 agapima ibiro 50

Yabajijwe ku cyo abona gitera ubwiyongere bw’abana baba ku muhanda asubiza ko uruhare runini rufitwe n’ababyeyi batita ku nshingano zabo neza n’amakimbirane ahora mu miryango.


 3:05’: Abakobwa batangiye kwiyerekana ku nshuro ya mbere bose hamwe bari kumwe, nyuma harakurikiraho umwanya w’ibizwa aho buri mukobwa asuzumwa mu bumenyi ku ngingo zitandukanye.

 3:02’: Akanama nkemurampaka kageza ahagiye kubera igikorwa cyo gutoranya abakobwa bemerewe kuzakomeza ku rwego rw’igihugu.

Miss Rwanda 2017 Iradukunda hamwe n'Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebangue, Iyamuremye Antoine bitabiriye iki gikorwa

- 2:40’: Kureba imyirondoro y’abakobwa mbere y’uko binjira mu irushanwa

Amafoto: Moses Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages