Ibi birego byagejejwe mu rukiko rwisumbuye rw’i Los Angeles ku wa 1 Kanama 2023 birimo ibijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, idini n’amoko, ivangura, gukubita no gufunga umuntu mu buryo butemewe n’amategeko.
Aba babyinnyi batatu bajyanye Lizzo mu nkiko barimo Arianna Davis, Crystal Williams na Noelle Rodriguez.
Ni ibirego bishinjwa uyu muhanzikazi, umuyobozi w’ababyinnyi ndetse na Sosiyete ya Big Grrrl Big Touring (BGBT).
Bimwe mu bigize inyandiko batanze, aba babyinnyi bavuga ko Lizzo yagiye abahatiriza inshuro nyinshi gukora ku mabere y’abandi babyinnyi bagenzi babo mu bihe bitandukanye.
Ibi byaba bivugwa ko Lizzo yabibakoreye mu myaka itandukanye harimo mu 2021 aho bavuga ko yabahatirije kujya mu bitaramo byiganjemo ibikorwa by’urukozasoni akabasaba kubyina bambaye ubusa.
Ibindi bigaragaza mu nyandiko ishinja uyu muhanzikazi harimo kubafata nabi no gutonesha bamwe ubwo yari mu bitaramo bizenguruka Umugabane w’i Burayi.
Uyu muhanzi w'icyamamare mu muziki wa Pop ntacyo aratangaza kuri ibi birego ashinjwa n’aba babyinnyi be.
Davis na Williams bavuga ko bahuye na Lizzo mu 2021 ubwo bari bagiye kwitabira irushanwa Lizzo's Watch Out for the Big Grrrls nubwo nyuma y’umwaka umwe birukanwe mu buryo bita ko budasobanutse.
Rodriguez we yahuye na Lizzo muri Gicurasi 2021 ubwo yari agiye kubyinna mu mashusho y’indirimbo “Rumours” birangira agumye mu ikipe y’ababyinnyi be nubwo nyuma yasezeye ava muri iri tsinda nyuma yo kubona uburyo ababyinnyi bagenzi be bafatwa nabi.







Ibitekerezo 0