00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Logan Joe yahishuye abahanzi yakuze yiyumvamo (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 July 2025 saa 08:00
Yasuwe :

Logan Joe uri mu bahanzi bagezweho yahishuye ko yakuze akunda indirimbo ziganjemo iz’abaraperi bamenyekanye mu Rwanda mu myaka yo hambere, ariko nanone agakunda imiririmbire ya Gisa cy’Inganzo.

Mu kiganiro na IGIHE, ubwo yari abajijwe uko byagenze ngo ahurire na Fireman mu ndirimbo imwe bise ‘I Wish I Was You’.

Ati “Ntabwo ari ibintu nari niteze. Twahuriye mu ‘Cyumba cya Rap’ ambwira ko akunda ibyo nkora nanjye musaba ko dukorana. Igihe kimwe nagiye kwa Producer Rush duhita dukorana.”

Yakomeje avuga ko muri rusange yakundaga uyu mugabo, ariko agakunda bagenzi be bari bahuriye mu itsinda rya Tuff Gangz, ndetse by’umwihariko akanakunda imiririmbire ya Gisa.

Ati “Sinavuga ko nakundaga Fireman wenyine ahubwo navuga Tuff Gangz muri rusange, nakundagamo na Green P n’abandi. Ikintu nkundira Fireman afite imirongo buri wese yisangamo kandi itarimo amagambo mabi. Nakundaga Gisa cy’Inganzo ni we numva navuga aka kanya.”

Uyu musore ubusanzwe ukora injyana ya ‘Melodic Drill’ cyangwa se iya ‘Trap Soul’, avuga ko abandi yakuze afatiraho urugero barimo Chris Brown, Riderman, Bulldogg na Uwitonze Sonia Rolland wabaye Miss France 2000.

Logan Joe yatangiye umuziki mu 2019, aho avuga ko imyaka itandatu awumazemo mu buryo bw’umwuga byari umugisha kuri we nubwo hatabuzemo imbogamizi.

Ati “Mu ijambo rimwe, imyaka itandatu maze mu muziki ni urugendo rufite ikintu rwangejejeho. Ni urugendo rurimo imigisha. Ni ibintu nakoze nkunda kandi nta kindi nakora, ni ubuzima bwa buri munsi, uko bimeze meze neza. Ndashima Imana.”

Reba indirimbo nshya ya Logan Joe

Reba ikiganiro Logan Joe yagiranye na IGIHE

Reba indirimbo ya Logan Joe na Fireman

Logan Joe ni umwe mu bahanzi bagezweho mu muziki Nyarwanda
Logan Joe aririmba injyana ziganjemo 'Trap Soul'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages