00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Loni igiye gutora umwanzuro wo kurindira umutekano ubwato bunyura muri Hormuz

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 3 April 2026 saa 02:50
Yasuwe :

Akanama ka Loni gashinzwe umutekano kagiye gutora umwanzuro wafatiwe muri Bahrain wemeza ibyo kurindira ubwato bwikoreye ibicuruzwa bunyura mu muyoboro wa Hormuz,umutekano.

Reuters yatangaje ko abayihaye amakuru, bavuze ko uyu mwanzuro uzatotwa ku wa 04 Mata 2026, aho kuba kuri uyu wa Gatanu nk’uko byari biteganyijwe kuko ari umunsi w’ikiruhuko.

Gusa u Bushinwa bwo bwamaze kugaragaza ko nta gahunda bufite yo gushyigikira gukoresha intwaro muri iyo nzira.

Hashize igihe Hormuz yarafunzwe na Iran, nyuma y’uko iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati kigabweho ibitero na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel.

Ibi byatumye ibikomoka kuri peteroli biba iyanga kubera ko iyi nzira inyuzwamo ibigera kuri 20% by’ibikoreshwa ku Isi hose.

Ibi byatumye ibikomoka kuri peteroli biba iyanga, n’aho bibonetse bigakosha kuko ubu akagunguru kamwe kari kugurwa kuva 107$ kugeza ku 117$ kavuye hagati ya 70$ na 73$ mbere y’intambara ya Iran.

Uyu mwanzuro wemerejwe muri Bahrain nuramuka wemejwe, bivuze ko hazakoresha uburyo bwose bushoboka ngo ubwato bunyura mu nzira ya Hormuz burindirwe umutekano.

Ku wa 2 Mata 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Bahrain, Abdullatif bin Rashid Al Zayani, yabwiye Akanama ka Loni ko bifuza ko abakagize bakunga ubumwe kuri iyi ngingo.

Nuramuka wemejwe, izi ngamba zizamara amezi atandatu kugeza Loni yemeje ikizakurikira.

Ubushinwa ni kimwe mu bihugu bifite uburenganzira ntakumirwa bufitwe n’ibihugu bitanu bihoraho mu kanama gashinzwe umutekano, buzwi nka ‘droit de veto’, bwo n’u Burusiya, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi bivuze ko hari amahirwe menshi ko uyu mushinga utazemerwa kuko u Bushinwa bwawurwanyije.

Ambasaderi w’u Bushinwa muri Loni, Fu Cong, yagaragaje ko kohereza intwaro mu nzira ya Hormuz byatuma ikibazo kirushaho kuremera.

Ati “Uretse kuba gukoresha ingufu binyuranyije n’amategeko byatuma ikibazo gikomeza gukomera bikagira ingaruka zikomeye.”

Hormuz iri hagati ya Iran na Oman, buri munsi, inyuzwamo utugunguru turi hagati ya miliyoni 16 na 21 tw’ibikomoka kuri peteroli.

Kohereza intwaro muri iyi nzira ni ibikubiye muri gahunda ya Bahrain yo gushaka icyakorwa kugira ngo ibikorwa by’iyo nzira bikomeze.

Loni igiye gutora umwanzuro wo kurindira umutekano ubwato bunyura muri Hormuz

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages