Nubwo Lydia Jazmine avuga ko yibwe n’uwo mugabo ntabwo yigeze asobanura uburyo yayibwemo ndetse n’ingano yayo.
Amakuru y’ubwo bujura yahamijwe n’ikinyamakuru cyo muri Uganda cyibanda ku myidagaduro ‘Exclusive Bizz’ cyanditse ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 28 Kamena 2024, uwitwa Arnaitwe David yibye amafaranga ya Lydia Jazmine.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Lydia Jazmine yagize ati “Arinaitwe David arashakishwa. Yanyibye amafaranga arangije aracika. Nihagira umenya aho ari amenyeshe ubuyobozi kandi uzatanga ayo makuru azahembwa bishimishije.”
Lydia Jazmine ni umwe mu bahanzi bakunzwe by’umwighariko muri Uganda, akaba umwe baherutse kwiyambazwa mu gitaramo cyo kunga itsinda rya Blu 3 ryari rimaze imyaka 16 ryaratandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!