Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Lynda Priya yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe n’uyu musore witwa Christian Irenge.
Mu kiganiro na IGIHE, Lynda Priya yavuze ko uyu musore bamaranye umwaka n’igice ndetse batangiye imyiteguro y’ubukwe bateganya gukora umwaka utaha.
Ati "Tumaranye umwaka n’igice, ariko iby’ubukwe turi kubitegura umwaka utaha."
Uyu mukobwa yaherukaga kuvugwa mu nkuru z’urukundo mu myaka ishize ubwo yakundanaga na Zaba Missedcall banakinana filime zinyuranye, icyakora mu 2022 urukundo rwabo rwatangiye kuzamo birantega birangira batandukanye burundu.
Christian Irenge wegukanye urukundo rwa Lynda Priya ni umusore usanzwe akora ubushabitsi bunyuranye ndetse akaba n’umuhanga mu gufata no gutunganya amashusho.
Uretse kuba azwi muri sinema Nyarwanda, Uwankusi Nkusi Lynda ni umwe mu bakobwa bahataniye Ikamba rya Miss Rwanda mu 2021 na 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!