00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M’bilia Bel i Kigali: Umukecuru mu myaka, inkumi ku rubyiniro (Amafoto)

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 8 December 2018 saa 08:44
Yasuwe :

Umuhanzikazi ukomoka muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo M’bilia Bel yakoreye igitaramo cy’amateka i Kigali, yerekana ko nubwo akuze mu myaka ariko akibasha kubyina indirimbo ze yahimbye akiri inkumi.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, ubwo habaga igitaramo cya Kigali Jazz Junction gisoza umwaka wa 2018.

Ni igitaramo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nko muri Camp Kigali. Nk’ibindi bitaramo bya Jazz Junction, ubwitabire bwari ku kigero cyo hejuru.

Iki gitaramo cyatangiye gitinze cyane ugereranyije n’amasaha gisanzwe gitangiriraho, kuko kuva ku saa mbili kugera saa tatu, abacuranzi ba Mukumbi Sound ari bo basusurutsaga abari aho. Icyo gihe abantu bari bataraba benshi, bagendaga baza urusorongo.

Abacurangaga baje kuvaho basimburwa n’aba-DJ bibanze mu gucuranga imiziki yo mu njyana ya Rumba na Zouk. Abantu bari bamaze kugwira, ubona batindiwe n’uko igitaramo gitangira.

Saa yine z’ijoro nibwo Mike Kayihura, umuhanzi w’umunyarwanda wari watumiwe, yageze ku rubyiniro. Yicaye ku intebe yicurangira Piano aherekejwe na Neptunez Band, atangira aririmba indirimbo ya Orchestre Impala yitwa “Genda Rwanda Uri Nziza”.

Yakurikijeho iyitwa Golden Love Child izasohoka muri Mutarama, N’golo Kante yakomoye ku mukinnyi w’umufaransa ukinira ikipe ya Chelsea, n’izindi zitandukanye ziri mu rurimi rw’icyongereza. Nyuma y’iminota 40 yavuye ku rubyiniro aharira Neptunez Band.

Iri tsinda rimenyerewe mu gususurutsa ibitaramo nk’ibi ryaririmbye indirimbo za Noheli zirimo Silent Night, Mary Did u Know n’izindi, dore ko habura iminsi mike ngo ibe.

Bakurikijeho izindi ndirimbo zirimo izigezweho ubu, ariko iyitwa Amarebe ya Masamba yahagurukije abatari bake.

Saa tanu nibwo Neptunez Band yasoje, maze M’bilia Bel wari utegerejwe na benshi ahabwa umwanya. Yinjiye asuhuza abantu mu cyongereza, ururimi ubusanzwe rutamenyerewe ku baturanyi bo muri Congo.

Akigera ku rubyiniro abantu bose bahise bahaguruka, abagufi bitabaza intebe ngo batazabarirwa iby’iki gitaramo kandi bari bahibereye. Uyu mugore w’imyaka 59 yari yambaye umwenda udoze nk’isarubeti ufashe ku mubiri, ku mutwe yambaye ikamba ry’’umwamikazi wa Rumba.’

Yahereye ku ndirimbo ye yitwa Yambaga, yari izwi na benshi mu bari aho. Iya kabiri ni iyakanyujijeho yitwa Nadine. Iyi ndirimbo igeze hagati nibwo M’bilia bel yerekanye ko agifite imbaraga n’ubwo imyaka yo imaze kugwira.

Afatanyanyije n’ababyinnyi be barimo umunyarwandakazi n’Umugandekazi, yakaraze umubyimba mu buryo budasanzwe, bitera abari baje kumureba kwizihirwa birushijeho.

Iyo yafataga akanya ko kuganira n’abafana, yibandaga cyane ku bashakanye n’abafite abakunzi. Ati “Fata umukunzi wawe mubyine”. Yararanganyije amaso mu bari aho areba uwo baba bangana ngo babyinane, mu buryo bwo gutebya avuka ko amubuze. Hari n’ubw’ubwo yavuze ati “umukunzi nyawe ni umuziki.”

Igitaramo kibura umwanya muto ngo kirangire M’bilia Bel yahaye umwanya umugabo bari kumwe nawe araririmba, nyuma y’indirimbo ebyiri ahita agaruka. Yongeye gusaba abagabo bazanye n’abagore babo ko babafata bakabakomeza ubundi bakabyina indirimbo ye yakunzwe na benshi yitwa ‘Nakei Naïrobi’.

Ni nako byagenze kuko abari bafite abo babyinana bahise bava mu byicaro bakigira imbere, ubundi barisanzura. Igitaramo cyarangiye ahagana saa sita n’iminota 40.

Kigali Jazz Junction izongera kuba muri Gashyantare 2018, ubwo hazaba haje umuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

M'bilia Bel akigera ku rubyiniro abantu bose bahise bahaguruka, abagufi bitabaza intebe
M’bilia Bel yakoreye igitaramo cy’amateka i Kigali, abakunzi be bataha banyuzwe
Yakagaraga umubyimba hamwe n'abakobwa bamubyiniraga, ibirori bikaryoha kurushaho
M’bilia Bel yageze aho asaba uwajyanye n'umukunzi we kumubyinisha
M’bilia Bel yaririmbye indirimbo zakanyujijeho nk'ihitwa Nakei Naïrobi abantu bakunze cyane
Minisitiri w'Ubuzima Dr Diane Gashumba yari kumwe n'Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, Dr Jeanine Condo
Abakuze nabo ntibari batanzwe, bagiye kureba umuhanzikazi wabaye icyogere mu myaka ishize
Abamaze kuryoherwa bagiye bashimira uyu muhanzikazi bakamupfumbatiza inoti
M’bilia Bel yerekanye ko nubwo akuze mu myaka ariko akibasha kubyina indirimbo ze yahimbye akiri inkumi
Abitabiriye iki gitaramo bari benshi cyane
M’bilia Bel yari yambaye ikamba rishimangira ko ari umwamikazi wa Rumba
Perezida w'Itorero ry'Igihugu Bamporiki Edouard ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Abitabiriye iki gitaramo babonye ibirori by'amateka
Abitabiriye iki gitaramo babanje gutegereza M'bilia Bel n'amatsiko menshi
Minisitiri w'Ingabo Gen Albert Murasira nawe yitabiriye iki gitaramo

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages