Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, M. Iréné yateguje ko ubukwe bwe buzaba ku wa 15 Kanama 2026. Yabwiye uyu mukobwa ati "Ndagukunda cyane".
Nta makuru menshi aratangazwa ku bukwe bwa M. Iréné na Nishimwe Liliane cyane ko ahari ahamya ko buzatahwa n’abantu bake batoranyijwe.
M. Iréné ni umunyamakuru wanyuze mu binyamakuru binyuranye nka Isango Star, Isibo TV icyakora kugeza ubu asigaye afite igitangazamakuru cye yise ‘MIE’.
Uretse itangazamakuru, uyu musore yakoranye n’abahanzi banyuranye barimo Niyo Bosco, Vestine&Dorcas n’abandi yafashaga.
Mu minsi ishize M. Iréné yinjiye muri sinema asohora filime ye yise ‘Isereri’ iri mu zimaze iminsi zirebwa cyane kuri Youtube.
Igaragaramo abakinnyi b’ibyamamare nka Aisha Inkindi, Nyabitanga Nicole n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!