M1 yabigarutseho nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ’Blessings’, yavuze ko yayikoze mu rwego rwo gushimira Imana yamurinze mu buzima bwe bwose, nubwo yemera ko yanyuze mu bikorwa bitandukanye bitari byiza.
Yagize ati "Imana yagiye indinda nyamara nari umunyabyaha. Nanywaga inzoga nyinshi nubwo ntari nzishoboye, nkanywa ibiyobyabwenge ndetse nkagira n’inkumi nyinshi."
M1 yavuze ko ubu yahisemo kubana n’umukunzi umwe, ari we Candy Moon, bamaranye imyaka irenga 20 baziranye. Yibukije ko mu 2004 yamwifashishije mu mashusho y’indirimbo ye ya mbere yasohoye.
Uyu muhanzi yemeje ko bari mu rukundo mu gihe hakomeje kuvugwa amakuru y’uko bitegura kwibaruka imfura yabo.
Abajijwe niba koko ayo makuru ari impamo, M1 yasubije mu buryo bw’utaziguye ko kubyara biri mu mishinga yabo.
Yagize ati "Ariko hari abantu baba barekereje[...] Iyo abantu babana kandi bakundana, nta kindi baba bashaka uretse gutekereza ubukwe, kubyara n’ibindi byose. Ni ibintu biba bigomba kuba."
Nzamwita Olivier wamamaye nka M1, ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, akaba yaramenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo Brenda yakoranye na Bruce Melodie ndetse n’izindi nyinshi.
Ku rundi ruhande, Candy Moon ni umwe mu bagore bazwiho ubuhanga muri ’rap’ kandi bamaze igihe mu muziki nyarwanda. Yamenyekanye cyane mu gihe yakoranaga na P Fla mu itsinda ryitwaga Imperial Mafia Land.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!