Iki gitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 13 Gashyantare 2018, cyabereye mu busitani bwa Marriot Hotel mu Mujyi wa Kigali. Somi yasusurukije abacyitabiriye baranyurwa mu ndirimbo ze zicuranze mu njyana ya Jazz aherutse kubonamo igihembo gikomeye.
Uyu muririmbyi ukomeye yatangiye gucuranga ahagana saa tatu z’ijoro, igitaramo cye cyamaze igihe cy’isaha imwe ariko asoza abacyitabiriye bose banyuzwe n’umuziki w’ubuhanga yabahaye abifashijwemo n’itsinda ry’abamucurangira batanu, bifashishije ibicurangisho birimo ’guitar’, ingoma na ’piano’.
Yaririmbye indirimbo zitandukanye kuri albums zirindwi amaze gukora kuva yatangira umuziki mu 2003 zirimo n’izo ku yitwa ’Petite Afrique’ aherutse gusohora, ibara inkuru y’imibereho mu gace yimukiyemo ka Harlem kamaze kwiyubaka muri iki gihe mu Mujyi wa New York nubwo kabitse amateka asharira ku bisekuruza by’abirabura bahabaye.
Somi waririmbiye i Kigali yakunze kwitsa akavuga ko yishimiye kuririmbira ku ivuko nyuma y’igihe kirekire kuko yabiherukaga mu mwaka wa 2010 yaje atumiwe mu iserukiramuco rya FESPAD ryabereye kuri Stade Amahoro.
Iki gitaramo cyanitabiriwe na Cécile Kayirebwa ufatwa nk’umuhanzi w’indashyikirwa kuri benshi mu bakunda umuziki wa gakondo y’umwimerere. Somi mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ateguza igitaramo cye mu Rwanda yari yavuze ko na we yabyirutse afata uyu muririmbyi nk’icyitegererezo mu Banyarwanda bakora umuziki.
Igitaramo gihumuje Madamu Jeannette Kagame yasuhuzanyije na Somi wishimiwe n’abari bateraniye kuri Marriot Hotel.
Somi ni umuririmbyi ukomoka ku mubyeyi w’Umunyarwanda ariko wavukiye akanakurira i Champaign muri Leta ya Illinois. Yamamaye cyane mu njyana ya Jazz ndetse afitanye amasezerano n’iyi nzu itunganya umuziki ya Sony Music basinyanye muri Kanama 2013, i New York, aho asanzwe akorera ibikorwa bye bya muzika.
Ubusanzwe yitwa Laura Kabasomi Kakoma, afite imyaka 38, ni mwene Dr. Ibulaimu Kakoma na Elizabeth Nyarubona Kakoma. Nubwo atavukiye mu Rwanda yumvikanisha ko azi amagambo atandukanye y’Ikinyarwanda ndetse akunda u Rwanda.
Yataramiye mu Rwanda nyuma y’iminsi ahawe igihembo gikomeye mu cyiciro cy’abakoze album zifite umwihariko mu njyana ya Jazz mu bya NAACP Image Awards byatanzwe ku nshuro ya 49 mu birori byabaye ku itariki ya 14 Mutarama 2018; byabereye ahitwa Pasadena Conference Center mu Mujyi wa Los Angeles.
Amafoto: Nkurunziza Faustin



















TANGA IGITEKEREZO