00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MadeBeats na Bagenzi bagiye kuzenguruka igihugu bashakisha abanyempano

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 February 2019 saa 03:07
Yasuwe :

MadeBeats umaze kwamamara mu batunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi mu Rwanda na Bagenzi Bernard ukomeye mu batunganya amashusho, bagiye kuzenguruka igihugu bashakisha abahanzi bafite impano ariko babuze ubushobozi bwo gutunganya ibihangano byabo.

Iki gikorwa kizatangira muri Werurwe uyu mwaka, aho aba bombi bazajya basanga abahanzi mu ntara bakabaganiriza, bakandika abo babona byashoboka ko bakorana ubundi nyuma bakanoza umushinga w’ibihangano byabo.

Ibizagenderwaho umuhanzi atoranywa ni ukuba afite ijwi ryiza ndetse n’indirimbo zanditse ariko zitarimo amagambo ahabanye n’umuco nyarwanda.

Ku ikubitiro, ku wa 1-2 Werurwe 2019 bazajya i Musanze, ku wa 2-3 Werurwe bajye i Rubavu, ku wa 8-10 Werurwe bajye i Muhanga, ku wa 15-17 Werurwe bajye i Huye, bakomereze i Rusizi ku wa 29-31, i Gicumbi ni ku wa 1-2 Mata; basoreze i Rwamagana na Kayonza ku wa 3-5 Mata.

Muri iki gikorwa MadeBeats na Bagenzi bagiye gutangira, ntabwo mu Mujyi wa Kigali bazahakorera. MadeBeats yabwiye IGIHE ko impamvu batahashyizemo ari uko ari ho hari ibiro byabo.

Ati “Urabona i Kigali niho dukorera, umuhanzi wese ashobora gufata moto cyangwa imodoka akaza kutureba, ariko abo mu ntara bo ntabwo byoroshye. Abanyakigali biba byoroshye cyane ko baza aho dukorera tukavugana.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo uyu mwaka bazajya baca abo bahanzi amafaranga make ashoboka, umwaka utaha bazakora iki gikorwa ku buntu nk’uburyo bwo gufasha abanyempano badafite ubushobozi.

MadeBeats ni umuhanga mu kuryoshya indirimbo uri imbere mu bazitunganya mu Rwanda, yarambitse ukuboko kuri nyinshi zakunzwe mu 2018 yiharira ikibuga cy’imyidagaduro ku buryo buhambaye. Ubu akorera muri studio ye yitwa ‘MadeBeats Studio’.

Bagenzi Bernard we ari mu batunganya amashusho y’indirimbo bafite izina riremereye mu Rwanda, yazamuye abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo itsinda Active, Dany Nanone, Khalfan n’abandi.

Ingengabihe y'igikorwa cya MadeBeats na Bernard Bagenzi
Bernard Bagenzi nawe azaba ari gufatanya na MadeBeats kuzenguruka igihugu bashakisha impano, we azajya akora amashusho y'indirimbo
MadeBeats yatangiye umushinga wo gufasha abahanzi bakizamuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages