Magaly yavuye mu Rwanda ajya gukomereza amasomo muri Amerika, akora ibijyanye no kurimbisha abantu (makeup) akomatanya n’umuziki yatangiye mu mwaka wa 2017.
Izina rye mu minsi rimaze mu muziki rimaze kwandikwaho indirimbo zirimo ‘Nyemerera’, ‘Hold Me’ na ‘The One’ yahuriyemo na Ice Prince wamamaye mu muziki muri Nigeria no hanze yayo.
Mu gihe gito amaze mu muziki yabashije gutumirwa mu bitaramo bitandukanye birimo abahanzi bakomeye bo muri Nigeria nka Tekno, MayorKun na Davido.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Magaly yatangaje indirimbo “Abubu” yubakiye ku nkuru igaragaza ko urukundo rwabaye urw’abifite.
Yakomeje avuga ko aririmba uburyo "urukundo rwo muri iyi minsi rwabaye urw’amafaranga ku buryo hari n’abatagitinya kuruha ibiciro.’’
Magaly yavuze ko kimwe mu bimugora ari ukutagira aho akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko bimusaba gukorana n’abatunganya indirimbo bo mu Rwanda bityo ngo gukorana batari kumwe bivunana nubwo ahamya ko atabireka.
"Abubu" yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Nicolas afatanyije na Kamanzi Rkay. Iyi ndirimbo y’iminota ibiri n’amasegonda 45, biteganyijwe ko amashusho yayo azashyirwa hanze mu minsi ya vuba.
Umva hano indirimbo "Abubu" ya Magaly Pearl



















TANGA IGITEKEREZO