Magixx w’imyaka 26 usanzwe ari umwe mu bahanzi ba Mavin Records, yatangaje urupfu rwa nyina abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, aho yavuze ko bikimugora kwakira ukuri ko yamubuze.
Magixx yavuze ko nyina Esther yari inkingi ikomeye mu muryango wabo, ko yawufashaga ndetse akanagira uruhare mu gufasha abandi. Yamugaragaje nk’umugore waranzwe n’urukundo, ubuntu n’ubugwaneza, nubwo yari ahanganye n’uburwayi.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Magixx yagize ati “Sinigeze numva ububabare nk’ubu. Biracyangora kwemera ko ibi byabaye, mama.”
Uyu muhanzi yavuze ko nyina yari umuntu w’ingenzi cyane mu buzima bwe, akaba ari we wamuteraga imbaraga kandi bari bafitanye umubano wihariye.
Magixx kandi yagarutse ku mico ya nyina, avuga ko yari umuntu urangwa no kugira urwenya no gukunda abandi, ndetse ko abamumenyaga bose bamukundaga kubera imico ye myiza.
Yavuze ko ababajwe no kuba atarabonye andi mahirwe yo kumubwira imbonankubone uburyo yamukundaga.
Magixx akora injyana ya Afrobeat, akaba umwe mu bahanzi bagize label izwi nka Mavin Records yinjiyemo mu 2021.
Mu ndirimbo zamufashije kubaka izina harimo “Love Don’t Cost a Dime”, yakoranye na Ayra Starr, ndetse n’izindi nka “All Over”, “Forever”, “Like” na “Maria”.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!